Uko warinda imyenda kugira impumuro mbi

Yanditswe: 26-07-2016

Kugira ngo imyenda igire impumuro nziza ntabwo bisaba ko uba witeye imibavu ihumura neza ugiye kuyambara gusa,ahubwo hari nubundi buryo bworoheje wakoresha imyenda igahora ihumura neza,ndetse ntuterwe ipfunwe no kuyambara nta cyo uteyemo.kuko usanga hari umuntu ugira imyenda ihumura nabi bitewe n’impamvu zitandukanye.

Dore uko wafataneza imyenda ukayirinda impumuro mbi

1. Kugira ngo imyenda igire impumuro nziza igomba kuba yameseshejwe isabuni nayo ihumura aho gukoresha inuka kuko hari amasabuni yo kumesesha usanga ahumura nabi kuburyo n’imyenda ihumura nabi.

2. Ikindi wakorera imyenda igiye kumeswa,nukkuyiteramo parufe cyangwa amvuta ahumura cyane ugiye kuyimesa,maze impumuro ikagumamo na kugeza yumye,wazajya no kuyambara ugasanga igihumura.

3.Imyenda yameshwe igomba kubikwa yumye neza kandi nyibiwe ahantu hafunganye ahubwo ikaba imanitse itandukanye,kuburyo ibona akayaga.

4.Aho imyenda ibikwa hagomba kuba hagera umwuka uturuka hanze,amadirishya yaho agomba kuba afunguye buri gihe ku manywa kandi ukirinda kuhabika inkweto wiyambuye kuko umwuka wazo ujya muri ya myenda igahindura impumuro.

Ugomba kubika imyenda ahantu hafite isuku ihagije kandi imyenda imeshe ntigire aho ihurira n’itameshe.

Iyo imyenda ihumura nabi yarazanye ifurika cyangwa undi mwuka utari mwiza uyimesa mu mazi wasutsemo vinegere,wa mwuka utari mwiz uhita ushiramo.

Ubu nibwo buryo wafata neza imyenda yawe waba ugiye kuyimesa no kuyibika,maze igahorana impumuro nziza kuburyo uyambara utarinze kwitera imibavu ihumura.

Source ;wikihow

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.