Imyenda ibera abantu bananutse igice cyo hasi

Yanditswe: 21-07-2016

Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umudamu abyibushye hejuru ariko igice cyo hasi kikaba ari gito ku buryo ubona bikabije,nymara hari imyenda yiyubashye ibera bene abo bantu bateye batyo kandi igahisha iyo miterere.

Umukobwa cyangwa umudamu ufite hajuru hanini naho hasi ari hato aberwa no kwambara ikanzu igera munsi y’impfundiko itaratse hasi naho hejuru ikaba imufashe,kandi byaba byiza ifite amaboko agera mu nkokora amuhambiriye.

Ubyibushye hejuru kandi hasi unanutse,ukaba uri umukobwa w’inkumi wakwambara ikabutura ikurekuye kandi ndende igera munsi y’impfundiko nayo yongerera ubunini umuntu ufite hasi hato.

Ushobora nanone kwambara ijipo itaratse itari ndende cyane ,ikaba ifite amarinda manini atuma isa n’ibyimbye mu mataye.

Hari kandi ijipo nayo ngufi itaratse ariko itarimo amarinda itaratse bidakabije,nayo ibera umuntu ufite igice cyo hasi gito.

Iyi niyo myambaro ibera abakobwa n’abadamu bafite igice cyo hasi gito kandi ugasanga hejuru ari banini,bose baberwa n’imyenda ibarekuye hasi itaratse.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe