Amakosa ugomba kwirinda mu myambarire
Hari amakosa abantu bakunda gukora mu myambarire ukabona basa naho bambaye batabyitayeho,ugasanga imyenda bambaye itajyanye haba uko iteye cyangwa itajyanye n’imiterere y’uyambaye cyangwa se mu mabara ukabona ihabanye cyane.
Hari umuntu usanga yambaye nk’umupira minini w’amaboko maremare,akawambara n’ipantaro y’icupa kandi ya pantacourt,maze akambara n’inkweto ndende z’ibara ritandukanye cyane n’ imyenda yambaye,ukabona bitajyanye
Hari kandi uwo usanga yambaye ipantaro ya deshire y’icupa iciye hasi,akayambarana n’ishati irekuye n’ikoti rirerire inyuma n’inkweto ndende z’amabara avangavanze atanajyanye n’ay’imyenda.
Ushobora kandi gusanga uwambaye nk’ipantaro ya pantacourt n’ishati ndende irenga ku kibuno n’inkweto ngufi maze akabyica agatega nk’itenge cyangwa igitambaro cy’amabara bitajyanye.
Ushobora kubona umukobwa yambaye ipantaro y’icupa y’amabara menshi akambara n’agapira kadasa hose akambara n’inkweto z’andi mabara ukabona ayo mabara yose yambaye atari ngombwa.
Uku niko usanga abantu bakora amakosa y’imyambarire,ukagira ngo bagiye kwambara imyenda batabyitayeho,bakambara ibitajyanye,haba mu mabara cyangwa mu miterere y’imyenda n’inkweto bambaye ugasanga bitajyanye.
NZIZA Paccy
Ibitekerezo byanyu
29 juillet 2016, 11:38, yanditswe na Niyonshuti Adrien
Abubu bo nikobambarape ! Mujyemukomeza kuduhugura wendabyakosoka.
30 juillet 2016, 20:29, yanditswe na Yansoneye Consolée
Nibyiza kuvuga amakosa abantu bakora mumyambarire, nogutanga amafoto y’ ingero. Ariko byaba byiza cyane munaduhaye amafoto yabambaye uburyo bwiza bujyanye kugirango umuntu abashe kureba itandukanyirizo nuko yakwambara bijyanye nibihe bigezweho no guhuza amabara. Murakoze