Moderi zigezweho z’amajipo maremare y’ibitenge

Yanditswe: 18-08-2016

Nkuko bamwe mu bakunzi bacu badusabye ko twabagezaho amajipo maremare agezweho umuntu ashobora kudodesha,uyu munsi hari amajipo twaguhitiyemo nawe wadodesha niba ukunda kwambara imyenda miremire igera ku birenge.

Hari ijipo ndende cyane igera ku birenge ndetse ipfuka amano itaratse ifite mu nda hameze nk’umukandara munini kuburyo iba nziza iyo uyambaye ugatebezamo umwenda wambaye hejuru kandi uwo mwenda wo hejuru ukaba ukwegereye.

Indi jipo nziza nayo ni ndende igera ku birenge kandi itaratse ikaba ifite imifuka kandi mu nda hayo naho hateyeho ikimeze nk’umukandara bapfundika imbere,nayo bakayambara batebeje.

Hari nanone ijipo iteye nk’izi ariko yo ikaba itaratse cyane nk’umutaka kuburyo iba ibyimbye kuva hasi kugera hejuru kandi nayo ikaba ari ndende kuburyo ipfuka ibirenge.

Nawe ubaye ukunda kwambara imyenda miremire bitewe n’aho ugiye wadodesha moderi washima muri aya majipo kuko niyo agezweho.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.