Moderi z’amasarubeti zigezweho

Yanditswe: 04-08-2016

Amasarubeti ni imyambaro itajya iva kuri mode ngo yibagirane burundu,ahubwo umuntu wese ashobora kubona isarubeti nziza akayigura akayambara atitaye ko yaba igezweho cyangwa yaraharurutswe,ariko noneho ubu hari zimwe mu zigezweho kuruta izindi ku bakobwa n’abadamu bakiri bato.

Isarubeti ikoze nk’ipantaro y’icupa hasi,naho hejuru ikaba ikoze nk’isengeri nta maboko ifite kandi yegereye uyambaye ni imwe mu zigezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa.Ushobora kuyidodesha mu itisi ya cotton cyangwa mu gitenge.

Indi sarubeti iba nziza kandi igezweho ni ikoze nk’injurugutu ntoya irimo rasitike hasi kandi ikaba igarukiye munsi y’imfundiko kandi y’amaboko agera mu nkokora,hejuru ikoze nk’umupira w’ingofero.

Hari kandi isarubeti nziza nayo y’maboko agarukiye mu nkokora,ikaba nayo ifite rasitike hasi,kuburyo iba irekuye buhoroahagana hasi ariko ibindi bice ifashe uyambaye.

Izi nizo moderi z’amasarubeti zigezweho ku bakobwa n’abadamu bakiri bato,nawe ushobora kudosesha ukambara ukaberwa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.