Uko wambara neza ugiye mu kazi ko mu biro

Yanditswe: 05-09-2019

Kwambara neza ugiye mu kazi ni byiza gusa ugomba kumenya ko bitandukanye no kwambara neza ugiye mu birori cyangwa kwambara neza ugiye gutembera. Buri gahunda n’umwambaro wayo. Aya rero ni amabanga wakurikiza ngo ube warimbye kandi wambaye ibijyanye n’akazi:

1. Ba wowe. Niba ukunda amabara agaragara cyane yambare, niba ukunda inkweto ndende zambare, niba ukunda ikirungo cyo ku munwa gitukura cyane gishyireho, gusa umenye uko ujyanisha kuburyo muri rusange uba udakabije mu mabara cyangwa mu birungo. Byose bibe mu rugero.

2. Gura ibintu byiza aho kugura byinshi. Kandi ugire umutayeri wizeye uzajya akora neza imyenda waguze mu buryo iba ikumezeho neza. Ikindi wite ku myenda waguze umenye uko imeswa, niba hari ihanagurwa nabyo ubikore.

3. Ntiwambare sandari ku kazi. Sandari ziberanye na week end. niba udakunda inkweto zifite talon ambara izo hasi ariko zifunze.

4. Irinde kugaragaza umubiri wawe cyane. Irinde imyenda migufi cyane, cyangwa ibonerana cyane, cyangwa igufashe cyane.

5. Irinde ibirungo bikabije. Ushibora gusiga ku munwa ibara rigaragara cyane ariko irinde ibirungo byinshi ku maso, ibitsike binini cyane. Mbese wisige ibirungo biringaniye muri rusange.

6. Ku bijyanye na za bijoux nabwo koresha amaherena adasakuje cyane, na chainette zitari nini cyane. Koresha ibintu bituje.

7. Ku bijyanye n’ibigezweho. Irinde kubikabya nabyo, ushobora kwambara nk ikintu kimwe kigezweho mu buryo kidakabije ukakijyanisha n’ibindi bisanzwe.

Muri rusange ni byiza kumenya ibyemewe kwambarwa ku kazi kawe, reba uko abayobozi bakuru bambara wambare ibijya gusa gutyo. Zirikana ko utambara bijyanye n’umwanya ukoraho ahubwo ibijyanye n’uwo wifuza gukoraho.

Hifashishijwe urubuga rwa carriecolbert
Photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.