Imyenda migufi ibera abantu babyibushye cyane

Yanditswe: 26-07-2016

Abadamu cyangwa abakobwa banini bigaragara ko babyibushye cyane,hari imyenda migufi ibabera kuruta indi ari nayo tuviye kugarukaho,kuburyo nawe ubaye uri munini wahita umenya ibikubera waba ubyambaye ukumva ko wambaye neza,kandi uzasanga n’abandi babikubwira.

Iyo umuntu ubyibushye yaba umukobwa cyangwa umudamu yambaye ijipo ngufi itaratse igera hejuru y’amavi akayambarana nagapira gato k’amaboko magufi maze agatebeza,ubona ko yambaye imyambaro itagize icyo itwaye.

Nanone kandi umuntu ubyibushye ashobora kwambara ijipo ngufi ariko bidakabije ikaba igera nko mu mfundiko kandi itaratse buhoro,akayambarana n’agapira k’agatopu katamuhambiriye,usanga bimubereye.

Umuntu munini kandi ashobora no kwambara ikanzu ya droite imwegereye kandi ngufi igera mu mavi iciye amaboko n’inkweto ndende,akaba yambaye neza cyane.

Imyenda iteye itya,iyo yambawe n’umuntu ubyibushye cyane,usanga aberewe kuruta iyo uyambaye indi myenda.

photo;internet

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.