Tentire zigezweho ziberana n’umusatsi muke

Yanditswe: 14-11-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa n’abadamu bakunda guhindura amabara y’imisatsi yabo,bakayshiramo tentire bashaka bitewe n’ibara bifuza,ninayo mpamvu twahisemo kubereka amabara aberana n’imisatsi mikeya ku mutwe cyane cyane ku musatsi uri utadefirije.

Mu musatsi mukeya wa naturel utadefirije,ushobora gushyiramo tentire ya shokola,kandi ugashyira mu musatsi wose kuburyo nta na muke usigara.

Iyo ufite agasatsi gakeya kandi ka naturel,ushobora gushyiramo tentire ya kaki,kuburyo wose uwuhindura iryo bara.

Nanone mu gasatsi gake kogosemo penke,ushobora gushyiramo tentire y’umutuku ariko ukayishyira hejuru gusa,naho hasi hakaba ari umusatsi usanzwe w’umukara.

Umusatsi mukeya w’irende cyangwa udefirije w’umukara cyane,nawo wogoshemo penke kuburyo hejuru ari mwinshi kuruta uwo hasi,washyiramo tentire nkeya ya shokola ahagana hasi ariko kuburyo itagaragara mo cyane.

Ushobora kandi kuba ufite umusatsi wa naturel ari mwinshi ariko bidakabije nawo uberana na tentire ya shokola ukayishyiramo hose.

Aya niyo mabara agezweho wakoresha mu musatsi mukeya ku mutwe,cyane cyane utadefirije mu gihe ukeneye guhindura ibara risanzwe ry’umusatsi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe