Uko wahindura umusatsi udefrije mo naturel

Yanditswe: 12-03-2016

Hari ubwo umuntu aba akunda kudefriza ariko hakabaho ubwo wumva ushaka umusatsi wa naturel usanzwe ariko ugakomeza kuba mwinshi.
Mu gihe rero wifuza umusatsi nkuwo dore uko wabigenza”

Gusuka inshuro nyinshi utadefrija : Gusuka inshuro nyinshi utadefrijza ukamara nk’amezi atandatu usuka ariko utadefriza bizatuma mu musatsi wawe hazamo ya misatsi yameze nyuma yo kudefriza ariko na wa musatsi wundi wari udefrije nawe ukomere nk’uusatsi wa naturel

Gukaraba mu musatsi na omo : Iyo ukurabye mu musatsi na omo ukahumutsa gusa bisanzwe bntuzidemo amavuta ako kanya umusatsi urakomera ukamera nkaho ufite nature nyinshi kandi ntibiwubuze gusokoreka.

Gusuka ibituta bito : Ubundi buryo wakoresha nuko wajya usuka ibituta bito cyane mu musatsi uzaswe udefrije nyuma y’igihe gito urongera ugakomera ukamera nkaho ufite naturel utaradefrije. Gusa iyo ukarabyemo birongera bigashiramo bigasaba ko wongera gusuka kugez igihe hazaziramo repousse imisatsi igakomera.

Gusokoresha ibisoko binini no kwirinda amavuta y’imisatsi idefrije : Ikindi kandi iyo usukuye ibyo bituta wirinda gusokoresha bya bisokozo bito bimeze nk’uburoso by’imisatsi idefrije, ugakoresha igisokozo kinini kandi ukanirinda gusigamo mavuta y’imisatsi idefrije, ukawureka hari amavuta amavuta ava mu mutwe ku mubiri ya karemano niyo atuma umusatsi ukomera.

Gukora mask ya vitamin : Gukoresha amavitamine ya karemano nko kuvanga amagi n’avoka ukabisiga mu mutwe bikamaramo iminota 45. Ukabikara ubundi umusatsi wakumuka ugasuka bya bituta bito bituma umusatsi ubyimba ku mutwe ukamera nka naturel.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha gutunga umusatsi wa naturel mu gihe wari usanzwe ufite umusatsi udefrije kandi ukabikora utabanje gukataho uwo udefrje.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe