Uburyo gakondo wahindura imisatsi shokora

Yanditswe: 04-03-2016

Teinture ya shokora ni imwe mu ma teinures akundwa n’abantu benshi ariko ugasanga bamwe batinya gushyiramo teinutre isanzwe kuko ibatera allergies cyangwa se umusatsi wabo ugacika.

Mu gihe rero ushaka teinture yo mu bury bwa karemano dore bimwe byagufasha :

Ibikoresho :

  • Ibiyiko 2 by’ifu y’ikawa yo mu bwoko bwa expresso cyangwa se indi yose itavangiye
  • Ibiyiko 2 by’ubuki
  • Ibiyiko 3 bya vanaigre cyangwa se umutobe w’indimu

Uko bikorwa

  • Vanga ibyo bikoresho byose bimere nk’umutsima woroshye
  • Bisige mu musatsi hose ufungemo agatambaro hashire iminota 45
  • Bikarabemo n’amazi ashyushye gusa nta sabuni yindi ukresheje
  • Jya ubikora byibura rimwe mu cyumweru kugeza igihe misatsi yawe izabera shokora nkuko ubyifuza.

Icyitonderwa : ubu buryo ni bwiza ku bashaka ko imisatsi yabo isa shokora kuko bunatuma imisatsi ibyibuha kandi bikayirinda gucika. Ushobora kubukoresha ku misatsi ya nature cyangwa se imisatsi idefrije.

Source : astucenaturels.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe