Uburyo bwagufasha ku musatsi ucika
UMusatsi ucika waba uwa naturel cyangwa se udefirije hari uburyo bworoshye wawufata bigatuma udacika, ugakura neza kandi ukanabyibuha ku bafite umusatsi unanutse kandi ucikagurika nturenge umutaru ngo ukure.
Dore uko babigenza ;
Fata igisorori ushyiremo umuhondo w’igi 1, ongeramo akayiko k’ubuki, ½ cy’ikirahure cy’amata y’ikivuguto n’ibitonyanga bine by’umutobe w’indimu. Bibaye byiza kurushaho wakongeramo après- shampoo nke ukavanga
Bireke bimare iminota iri hagati ya 9 na 12 utarabyisiga mu musatsi
Bisige mu musatsi uhereye aho itereye kugeza hejuru hose ubikwizemo ugenda ukora amamsaje unyuzamo n’igisokozo kugirango iyo mask ikwiremo neza
Birekeremo bimare iminota 25 ubone kubikaraba n’amazi y’akazuyazi na shampoo isanzwe
Wajya ubikora rimwe mu cyumweru ariko ku muntu ufite imisatsi ikabije gucika yabishyiramo inshuro ebyiri cyangwa se eshatu mu cyumweru.
Ibitekerezo byanyu
29 mars 2016, 16:30, yanditswe na FANI
NONE SE KO UBUKI BUTERA IMVI ?
1er avril 2016, 04:51
ntakindi wakoresha gisimbura ikivuguto
14 avril 2016, 08:18
Utabonye ikibiriti wakoresha iki kindi ?
Murakoze