Uburyo bwagufasha ku musatsi ucika

Yanditswe: 26-03-2016

UMusatsi ucika waba uwa naturel cyangwa se udefirije hari uburyo bworoshye wawufata bigatuma udacika, ugakura neza kandi ukanabyibuha ku bafite umusatsi unanutse kandi ucikagurika nturenge umutaru ngo ukure.

Dore uko babigenza ;
Fata igisorori ushyiremo umuhondo w’igi 1, ongeramo akayiko k’ubuki, ½ cy’ikirahure cy’amata y’ikivuguto n’ibitonyanga bine by’umutobe w’indimu. Bibaye byiza kurushaho wakongeramo après- shampoo nke ukavanga

Bireke bimare iminota iri hagati ya 9 na 12 utarabyisiga mu musatsi
Bisige mu musatsi uhereye aho itereye kugeza hejuru hose ubikwizemo ugenda ukora amamsaje unyuzamo n’igisokozo kugirango iyo mask ikwiremo neza

Birekeremo bimare iminota 25 ubone kubikaraba n’amazi y’akazuyazi na shampoo isanzwe
Wajya ubikora rimwe mu cyumweru ariko ku muntu ufite imisatsi ikabije gucika yabishyiramo inshuro ebyiri cyangwa se eshatu mu cyumweru.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe