Uko wakwivura gupfuka imisatsi

Yanditswe: 04-04-2016

Indwara yo gupfuka imisatsi nkuko twabibonye ubushize iterwa n’impmavu zitandukanye ariko impmvu yaba iyitera yose hari uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha bigatuma wongera kumera imisatsi na hamwe haba hatakimera imisatsi cyangwa se hakaza imeze nk’ubwoya.

Dore uburyo bworoshye wakoresha :

Gukoresha hina : Hina ikoreshwa mu guhindura ibara umusatsi ikozwe mu kimera bita henne itavangiwemo ibindi bintu byinshi hakunze kubaho iy’umukara na shokora, wayifata ukavanga na moutarde akayiko kamwe ukabisiga hamwe wapfutse imisatsi ukabirekeraho iminota mike ubundi ukabikaraba.

Amavuya ya elayo : fata amavuta ya elayo usage hamwe hapfuka cyane cyangwa se uyasige mu musatsi wose niba ufite menshi. Genda usa numasa aho imisatsi iba itereye.

Uyasiga mu musatsi buri gihe mbere yo kuryama mu gitondo ukayakaraba ariko ukibuka gushaka ikintu ushyira ku musego kugirango utaza kwanduza amashuka.

Amavuta ya elaya na tungurusumu : fata udusate 3 twa tungurusumu wakuyeho uduhu tw’inyuma udushyire mu kirahure, shyushya ½ cy’ikirahure cy’amavuta ya elayo ku ziko. Amavuta amaze gushyuha neza uyakura ku ziko ukayasuka muri za tungurusmu. Honda izo tungurusumu zishwenyagurikire mu mavuta

Bireke bihore ubitereke ahantu bimare amasaha 48. Bisige mu musatsi ubireke iminota mike nyuma ubikarabe ukoresheje shampoo cyangwa se isabune yindi ukoresha mu gukaraba mu mutwe.

Ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha mu gihe ufite ibibazo byo gpufuka umusatsi ugashiraho ariko ukibuka ko bisaba kwihangana kuko umunsi umwe umusatsi utabawongeye kumera ngo usubire uko wahoze.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe