Ibintu bikuza umusatsi vuba

Yanditswe: 10-06-2016

Abakobwa n’abagore batari bake aba bifuza ko imisatsi yabo ikura vuba ariko ugasanga rimwe na rimwe yarangwingiye. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu karemano bakoresha imisatsi igakura vuba haba ku bafite naturel n’abafite idefirije.

  1. Jya ufata amata ushyire mu musatsi wawe nkaho uri gusigamo amavuta. Bireke bimaremo isaha ubone gukarabamo
  2. Jya ukunda kurya cyane noix de cajou kuko zifasha mu gukuza umusatsi vuba ( wazibona muri alimentation ziba zimeze nk’ubunyobwa bukaranze)
  3. Gusokoza umusatsi kenshi ariko ukabikora gahoro gahoro kugirango umusatsi udacika. Ibyo bituma amaraso yo mu mutwe atembera neza umusatsi ugakura vuba.
  4. Ubundi buryo wakoresha no ukujya usiga amavuta ya elayo mu musatsi y’akazuyazi, ukahamasa gahororo gahoro. Yarecyeremo iminota 45 ubone kuyakaraba.

Ubu buryo bwafasha amafite imisatsi yangwingiye ikaba itarenga umutaru ngo ukure neza, ndetse ikaba yanasa neza.

Niba ukeneye umuntu ugusuka ibisuko,agasaro.com igufutiye abantu bazi gusuka neza cyane kandi b’inzobere,bakagusanga mu rugo iwawe.

Duhamagare kuri izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukugezeho umuntu ugusuka neza,ibisuko byose wifuza.

Source : Afriquefemme

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe