Dore uko ibitunguru byarinda umusatsi wawe gucika
Ibitunguru nubwo bisanzwe bikoreshwa nk’ikirungo cy’ibiryo ariko kigira n’indi mimaro itandukanye irimo n’imiti y’indwara zitandukanye zirimo no gukomeza umusatsi usanzwe ucikagurika,ugakomera ariko bikaba byiza ko igitunguru kivangwa n’ibindi bintu kugira ngo uhite ubona impinduka mu gihe gito cyane.
Burya iyo umeshe mu musatsi wawe hagacya neza ugafata ibitunguru ukabisya neza,maze amazi yabyo ndetse n’ibikatsi byabyo ukabisiga mu musatsi ugitose,maze ukabirarana mu gitondo ukongera ukamesamo,ntabwo umusati wawe wongera gucikagurika ukundi.
Ibitunguru kandi urabishya ukabifanga n’ubuki waba ufite n’amajyane ukabivanga maze ugasiga mu musatsi,ukabimarana iminota 30 nabyo bivura umusatsi gucika.
Nanone kandi ibitunguru bivanze n’indimu,amagi na avoka bifasha umusatsi gusa neza ukabyibuha kandi ntucikagurike.
Ku muntu ufite umusatsi wa naturel,ukunda gucika gurika,nawe ashobora gufata ibitunguru akabivanga na kanta ku bantu bakunda kuyitera,nabyo bituma umusatsi ukomera kandi ntuzongere gucikagurika ukundi.
Ubu nibwo buryo wakoreha ibitunguru mu musatsi wawe,byaba byonyine cyangwa bivanze n’ibindi bintu,maze umusatsi wawe ugakomera ntiwongere gucika ukundi.Ibi ubikora nibura inshuro imwe mu cyumweru kuburyo mu kwezi kumwe gusa ushobora gusokoza ntihagire umusatsi usigara mu gisokozo.
Source;afriquefemme
NZIZA Paccy
Forum posts
13 March 2016, 01:27, by hope
ariko ntago muziko ubuki buyers imvi?nigute wabuvanga n umusatsi?ndabizi ko buyers imvi cyanee.rimwe muzajya mutubwira ibitwicira