Uko wakwirinda kuribwa n’ibisuko

Yanditswe: 05-02-2016

Ibisuko ni uburyo bwiza butuma abagore n’abakobwa bagaragar aneza kandi bikabafasha kwita ku kisatsi yabo ariko hari ubwo usanga nyuma yo kubishyiraho bikurya cyane ugashaka kwishima mu mutwe ndetse hakabanubwo wumva wabikuraho ako kanya. Ku bantu bakunda kuribwa n’ibisuko dore inama Uwera Lea wize iby’ibyo gutunganya imisatsi atanga.

Kubanza kumesa mu mutwe kandi hakumuka : Mbere yo gusuka jya ubanz aukorere isuku mu mutwe, umusatsi ube wumutse neza kandi wirinde gusigamo amavuta menshi kuko uba ugiye kumara igihe utayakarabamo.

Gusukwa n’umuntu umwe : Guhinduranya abantu bagusuka nabyo biri mu bitera kubabara mu mutwe kuko abantu bose baba batazi gusukuka ku buryo bumwe. Ni byiz aguhitamo umuntu umwe wabonye ko agusuka adakurura cyane akaba ariwe uzajya uhora agusuka aho dusukisha ku muntu wese ugezeho.

Jya ukorera ibisuko isuku : Abantu bamwe baziko ibisuko bidakorerwa isuku ngo ube wabikarabamo ariko burya birashoboka kubyogamo kandi ntibyangirike. Niba ari plante ni byiza kubanza kubanza plante zifurwa kuko hari izimeswa n’izitameswamo ku buryo nta kibazo cy’umwanda uzagira uyifite.

Kwirinda gusigamo amavuta menshi : Ubasanzwe niba ari spray ushyira mu bisuko cyangwa se plante si byiza guteramo buri munsi kuko amavuta aba arimo atuma mu mtwe hazamo ubushyuhe bikaza kukurya kuko biba byabaye umwanda.

Kurazamo agatambaro koroshye : Igihe uryamye ujye wibuka kurazamo agatambaro korohereye kugirango ibisuko bitamera nabi.

Ubwo nibwo buryo bwagufasha kwirinda ibisuko biryana ukumva ushaka gushimamo buri mwanya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe