Ibintu byatuma abana bakunda umwanya wo gusengana nk’umuryango

Yanditswe: 01-06-2014

Kwigisha abana gusenga ni imwe mu nshingano y’ababyeyi. Hari benshi rero batabikora cyangwa babigerageza bikabananira aho ababyeyi baba babona abana batabishaka bahitamo ibindi nko gukina cyangwa kureba televiziyo. Ibi rero ni bimwe mu byo wakora kugirango wigishe abana ibyerekeranye n’Imana, kandi nabo babyishimire utabashyizeho igitutu.

1. Kuramya no guhimbaza

Bibiliya iha agaciro kanini guhimbaza Imana. Kuririmba amashimwe y’Imana, bizazana amahoro mu rugo rwawe, bikuraho kunegurana, kwihugiraho no kwirebaho. Ndetse na stress iragenda iyo muhimbaza Imana nzima. muri byo abana baziga imiterere y’Imana uko uririmba urukundo rwayo, ubuntu, ineza, kwizerwa kwayo. Imana nayo irabyishimira.
Abana bakunda kuririmba no gukoma amashyi no kubyina, bakunda guhimba uko bahimbaza Imana ndetse n’umwana muto cyane, afite icyo yazana muri uwo mwanya. wigishe abana kuririmba indirimbo zishingiye kuri Bibiliya.

2. Gufata mu mutwe Ijambo ry’Imana.

Mu gihe cyo gusenga kandi reka Bibiliya ibe nzima ku bana bawe, ntusome ibirenze ibyo bakumva, ukoreshe amagambo bumva, reka kandi nabo bagire igihe aribo basoma bibiliya Wibuke ko mu bwana ariho umuntu afata vuba kandi aba ashaka kwiga, ni igihe cyiza cyo gusoma no gufata mu mutwe bibiliya. Buri cyumweru gira ijambo riba ryanditse, uryomeke ahantu, kandi muryigire hamwe.
Hari igihe abana baba bafite ibyifuzo bitandukanye, reka mubirebere hamwe mu Ijambo ry’Imana.

3. Gusenga :

Mushyiremo uburyo bwose bwo gusenga mu muryango :
Kuramya : biba mu mwanya wo kuramya no guhimbaza
kwatura ibyaha : uko twaturirana ibyaha niko turushaho kwegerana mu kumenya Imbabazi z’imana.

gushima : reka abana bavuge ibyo bashima Imana.
Gusabirana : gusengera abandi ni ibyingenzi cyane mu muryango. Muvugane n’abana abo musengera buri gihe (inshuti, abo mukunda, abavugabutumwa,..) mwibuke kandi no gusengera ubuyobozi bw’igihugu, ibihugu, abatazi Imana, n’abakene.

Ibyifuzo byihariye : Imana Data iba ishaka kumenya ibyifuzo byacu nk’umuryango . uko mubivuga bituma umuryango uba hamwe. Ibi bihe byo gusenga bizajya bitanga mu minsi izaza kwibuka ibihe byiza mwagiranye nk’umuryango mu gihe mwabwiraga Imana ibyo mukeneneye.

Wirinde guhora ukora ibintu kimwe, reka abana bumve ko umwanya wo gusenga nk’umuryango ari igihe cyiza. Usabe Imana uburyo wajya uhindura bimwe na bimwe, n’uburyo wigisha ijambo ry’Imana. Umenye ibyahindutse mu muryango nawe uhindure, wibuke kandi ko abana bato batabasha kwihangana umwanya munini, rero uyu mwanya ugoba kuba mugufi iyo bakiri bato.

Usibye rero uyu mwanya wo gusengana nk’umuryango hajya habaho undi mwanya utuje hamwe n’abana aho wabigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ibihe mwahuye n’ikibazo gikomeye nabwo ni igihe cyo guhura mugasengana nk’umuryango niba mwarabyitoje. Ahandi umuryango uzahurira ku ijambo ry’imana ni igihe umwe mu muryango avuye mu rugo, umuturanyi afite ikibazo, cyangwa hari ikindi cyihutirwa hakenewe kuyoborwa n’ Imana
Hamwe umuryango uziga ko nta kintu cyabatandukanya n’urukundo rw’Imana. Abaroma : 38-39

Nirere Jacky. mujack2004@yahoo.com
Photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe