Amakosa abantu bakora mu kwambara amaherena

Yanditswe: 25-09-2015

Hari uburyo budasobanutse ,usanga abakobwa bajya bambaramo amaherena,ukabona bigaragara nabi n’ubwo bamwe babikora babyita ko ari udushya bazanye cyangwa ari ibigezweho ariko wakwitegereza ukabona bidafututse kandi bitanabereye ubyambaye.

Ushobora kubona umukobwa yambaye amaherena atendera ku matwi ,ariko ugasanga rimwe ridakoze nk’irindi,ndetse bitanasa kandi rimwe ari rirerire cyane irindi ari rigufi,maze ukabona bitajyanye na gato.

Undi ugasanga yambaye iherena rimwe rigufi rifashe ku gutwi naho irindi riratendera ari rirerire cyane kuburyo rifashe ku gutwi hasi no hejuru.

Hari nanone uwo ushobora kubona yambaye iherena rimwe ry’igigurudumu ku gutwi kumwe naho ku kundi ugasanga yambayeho irirerire rikora ku rutugu,nabyo ukabona bitajyanye rwose.

Hari kandi uwo usanga yambaye amaherena menshi atondekanye ku gutwi kandi akaba ari utugurudumu dutoya dusa n’udufashe ku gutwi,maze ku kundi akambaraho rimwe gusa rinagana buhoro.ibi bikunda gukorwa n’abakobwa b’abasitari’’stars’’.

Ushobora kandi gusanga umukobwa yambaye amaherena maremare anagana ku matwi ariko akaba adakoze kimwe,maze ugasanga yarekuye n’imisatsi kuburyo umwitegereza ukabona utazi ibyo yakoze.

Hari n’uwo usanga yambaye iherena rimwe rirerire ku gutwi kumwe,maze ku kundi akambaraho irito cyane rifashe ku gutwi ritanagaragara neza ngo nibyo bigezweho.

Ubu nibwo buryo usanga abakobwa cyangwa abagore bambaramo amaherena,ukabona bidasobanutse bitwaje ko ari udushya,ubusirimu cyangwa ibigezweho,abandi bakabikora nk’ubusitari.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe