Barirene zibengerana zigezweho n’uko wazibona

Yanditswe: 06-05-2016

Muri iyi minsi abakobwa n’abadamu bakunze kwambara inkweto zo hasi ngufi zizwi ku izina rya barirene ariko ugasanga zirimo amoko menshi atandukanye,uyu munsi tukaba twahisemo bene izo nkweto ariko zifite umwihariko wo kugira uruhu rubengerana ndetse tukabarangira n’aho mwazibona mu buryo butabagoye.

Hari inkweto za barirene ziba zifite uruhu rusanzwe ariko ahaganaimbere ku zuru ryazo hakabaho urundi ruhu rujyanye n’ibara ry’inkweto rubengerana kurenza igice cy’inyuma.

Izindi nkweto nazo nziza ziba zifite uruhu rugaragara nk’urw’umwenda kandi zisongoye ku zuru ryazo,maze agace gato k’imbere kagana hasi kakaba nako gateyeho uruhu rubengerana kandi rudasa n’ahandi.

Nanone hari barirene usanga yose ifite uruhu rubengerana ariko imbere hayo hadasa n’inyuma kandi naho habengerana.

Hari kandi barirene nziza nayo yo hasi nayo ibengerana yose ikaba iteyeho agapfundo hejuru k’irindi bara ridasa n’urukweto.

Izi ni zimwe mu nkweto za barirene zibengerana kandi zigezweho,zikaba zizwi ku izina rya mirroire,kandi umuntu ashobora kuzambara ahantu hose.

Ubaye ukeneye izi barirene ndetse n’izindi z’ubundi bwoko wakenera wahamagara kuri izi nimero za telefoni 0788506370/0783269123 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy gmail.com,tukakurangira aho wazisanga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.