Uburyo bugezweho bwo gutega igitambaro ku bakobwa

Yanditswe: 04-12-2015

Hashize iminsi itari mike abakobwa baharaye gutega ibitambaro mu musatsi,cyane ku bantu baba bafite mwinshi kandi utadefirije cyangwa se bakabitega muri plante za afro zimeze nk’imisatsi kandi bakabitega mu buryo bwihariye bw’umurimbo kuburyo ugiteze atyo ubona bimubereye.

Umukobwa ashobora gutega igitambaro gito mu musatsi mwinshi kuburyo apfuka igice cy’inyuma guhera mu irugu,maze agapfundikirira imbere agapfundo gato.

Hari kandi ufata igitambaro akizengurutsa mu musatsi w’imbere,maze uw’inyuma wose ukaba usokoje neza.

Hari nanone uwo usanga yafashe igitambaro akakinyuza hagati mu musatsi akawugabamo ibice bibiri,kuburyo imbere haza umusatsi mukeye ugana mu maso undi ugaherera inyuma wose.

Ubundi buryo nugutega igitambaro kigafata umusatsi w’inyuma gusa,maze uw’imbere ugasigara kuburyo wagira ngo umuntu yambaye ingofero idakwira umutwe wose.

Ubu nibwo buryo bugezweho bwo gutega igitambaro mu musatsi mwinshi bukunze gukoreshwa n’abakobwa bazi ibigezweho,kandi bakabikora mu buryo bw’umwihariko bitandukanye nuko abadamu batega,kuburyo uwateze igitambaro gutyo ubona bimubereye kandi ari umusirimu.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe