Menya imyambaro ijyana n’isakame

Yanditswe: 09-01-2016

Muri iki gihe hagezweho udukapu duto two mu ntoki bita isakame’’sac a main’’ku bakobwa n’abadamu bakazitwara mu ntoki cyane cyane iyi bambaye neza,bagiye mu birori cyangwa gusenga.Ariko kandi ugasanga hari abatamenya imyenda ijyana n’isakame yo mu ntoki ari nayo mpamvu twashatse kuba ariyo tuvigaho uyu munsi.

Isakame ntoya yo mu ntoki ijya n’ikanzu iri kuri taye ngufi,igera nko mu mavi cyangwa munsi yayo gato ikaba nta maboko ifite ariko uyambaye akaba yambaye n’inkweto ndende ubundi agatwara isakame.

Ushobora kandi kwambara nk’ikanzu nayo iri kuri taye y’amaboko maremare,ishobora kuba ari umupira kandi ari ngufi nayo y’ikirori n’inkweto ndende n’isakame mu ntoki ukabona ko uwo muntu yambaye neza.

Nanone ku bantu bakunda ibintu birebire yakwambara nk’ikanzu ndende igera ku birenge idafite amaboko cyangwa y’amaboko maremare y’ikirori,inkweto ndende n’isakame.

Kuri costume y’ijipo ya droite n’agakoti biri kuri taye n’inkweto ndende ,nabyo biberana n’isakame ntoya yo mu ntoki.

Iyi niyo myambaro iberana n’amasakame agezweho muri iyi minsi,aho usanga abakobwa n’abadamu bakunda kuzitwaza aho gutwara amasakoshi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe