Isakoshi ugomba kugendana igihe wambaye neza

Yanditswe: 17-01-2016

Iyo umuntu yambaye neza,nawe ubwe yumva ko aberewe yaba agiye ku kazi cyangwa ahari aho atembereye aba agomba no gutwara isakoshi nzima ijyanye n’imyenda yambayeariko by’umwihariko hari amasakoshi utagomba kwirengagiza,igihe wambaye neza kandi ugiye n’ahantu wubashye.

Igihe uzaba wambaye nk’ijinisi y’icupa n’agakoti kari kuri taye n’inkweto ndende,ukabona rwose ko ucyeye uzatware n’isakoshi nini y’imishumi migufi itwarwa mu ntoki cyangwa ku kuboko,utayishyize ku rutugu.

Nuba kandi wambaye nk’ikanzu ndende y’ikirori igera ku birenge n’inkweto ndede ,uzatware isakame nini yo mu ntoki.

Igihe kandi uzaba wambaye nk’ijipo ya droite n’agashati byose biri kuri taye n’inkweto ndende nawe wiyumva ko wambaye neza,uzatware isakoshi nini kandi uyitware mu ntoki itari ku rutugu.

Hari ubwo kandi ushobora kwambara ipantaro ya cotton n’agakoti bijyanye kari kuri taye kandi nako ka cotton,uzatware iakoshi nini,itwarwa mu ntoki kandi ijyanye n’amabara y’agakoti.

Igihe kandi uzaba wambaye ikanzu ya droite iri kuri taye igufashe n’inkweto ndende nabwo uzatware isakame mu ntoki.

Aya niyo masakoshi wagendana igihe cyose wambaye neza bitewe naho ugiye,bitandukanye n’amasakoshi abonetse yose wajyana aho ubonye hose.
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe