Uko umwana yiga kubaha abikuye ku bo babana mu rugo

Yanditswe: 13-08-2015

Hari ibintu byinshi umwana yiga by’imico y’ikinyabupfura abikuye ku bo babana baba ababyeyi be cyangwa se abandi bantu babana mu rugo. Imico myinshi umwana agira agenda ayigira ku bandi haba mu kureba ibyo bakora ndetse no kumva ibyo bakora.

Muri iyo mikurire y’umwana haba hakenewe uruhare rw’umubyeyi mu kumutoza kubaha no kugira ikinyabupfura n’ubwo haba hari ibindi aba azagenda akura ku bandi bana, ariko uburere bw’ibanze n’uko umwana yitwara ahanini aba yarabikuye k’ubo babana mu rugo.

Niyo mpamvu rero umubyeyi aba akwiye gutoza umwana ibi bikurikira kugirango amufashe gukura azi kubaha no kubana neza n’abandi :

Kwereka umwana urugero rwiza : umwana wawe akeneye ko umwereka urugero rwiza. Niba ushaka ko buri gitondo azajya abanza akaguzuhuza banza ubimumenyereze buri gitindo ujye ubanza umusuhuze azageraho aboneko ari ngombwa ko nawe agusuhuza.

Niba ushaka ko agusaba imbabazi jya umusaba imbabazi nawe igihe wamukoshereje n’iyo haba ari ku kantu gato. Amagambo yerekana ikinyabupfura nka “ mbabarira, urakoze, n’ayandi” uko ubibwira umwana niko nawe agenda amenya uko azajya abikoresha ku bandi.

Kujya umushimira igihe abikoze : niba ushaka ko umwana wawe akomeza inzira yatangiye yo kwitoza ikinyabupfura no kubaha, jya uha agaciro ibyo akoze nko kwitoza.
Abana bakunda ko ababyeyi babo baha agaciro ibyo bakora.

Jya umusobanurira akamaro ko kubaha : mu gihe muri kumwe mu rugo cyangwa se muri ahantu hahurira n’abantu benshi, jya usobanurira umwana impamvu ukoze igikorwa cyo kubaha. Urugero niba unyuze ku muntu ukamusuhuza, niba ukandagiye umuntu ukamusaba imbabazi jya umusobanurira impamvu ukoze ibyo azakura azi impamvu agomba kubaha abandi.

Ngibyo bimwe mu byafasha umubyeyi kurera umwana we agakura afite ikinyabupfura abinyujije mu bintu byoroshye birimo ibikorwa ababyeyi bakora n’amagambo bakoresha iyo baganira n’umwana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe