Menya ubwoko bwa koriye zigezweho muri iyi minsi

Yanditswe: 11-07-2015

Muri iyi minsi hagezweho kwambara imyenda ifunguye mu gatuza cyane ku bakobwa n’abagore, hari n’imirimbo bijyana yo mu ijosi igenda ihinduka uko iminsi ishira kuko hari ibiba bigezweho bikaza bisimburana umunsi ku wundi

Muri iyi minsi rero imirimbo igezweho irimo koliye ariko nazo zikaba zigira amako menshi atandukanye.

Koriye ikoze nk’uruziga bambara mu ijosi igakora umuzenguruko kandi ari nini ikoze nk’akantu kaboshye nk’ikiziriko.

Hari kandi koriye iba ikoze nk’umukufi muto ariko ifite imitako y’amabara ivangavanze kandi ku gice cy’imbere. Ayo mabara agomba kuba ajyanye n’imyenda wambaye.

Indi koriye ni iba ikoze nk’icyuma cy’umuringa gicuze neza kuburyo bakoramo akantu gakoze umuzenguruko, uko ijosi ry’umuntu rikoze ariko kikaba ari kinini imbere aho abantu bareba baturutse imbere.

Hari indi koriye ifite amasaro atondetse ku buryo bwiza mu gice cy’imbere naho ahagana inyuma hakaba ari akantu gato gafatiyeho ya masaro.

Indi iharawe na benshi ni koriye ikoze uruboho rubyibushye rw’amasaro gusa bakaba bararukozemo umuzenguruko ku buryo uyambaye iba isa n’iyuzuye ijozi ariko inatendera imbere.

Hari kandi koriye ikunzwe na benshi ku myenda irangaye mu gatuza , iteyeho utuntu tumeze nk’incundura ku gice cy’imbere kandi tukaba dufatiye ku kantu kameze nk’akagozi gafasha uyambaye gufungira inyuma.

Ngiyo imirimbo igezweho muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu bambara imyenda isa n’irangaye mu gatuza kandi ukabona ubyambaye bimubereye kuko biba bikoranye ubuhanga bigaragara nk’imitako .

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe