Uburyo bworoshye bwo gutoza umwana kwicara kuri pot

Yanditswe: 09-07-2015

Umwana utaramenya kuvuga hari uburyo bworoshye wamutoza kwicara kuri pot dore ko ahanini usanga uwo mwana uri muri icyo kigero ubwonko bwe buba butaragera ku rwego rwo kugenzura imikorere y’umubiri we neza.

Gutangira kumumenyereza hakiri kare : Mu gihe umwana amaze kumenya kwicara ni byiza ko watangira kumutoza kwicara kuri pot ku buryo abimenyera akazakura agenda abimenyera. Tangira ujye umushyira kuri pot inshuro imwe ku munsi ukurikije amasaha aba ayikeneye, nka nyuma yo kurya ho iminota 30 na mu gitondo abyutse.

Menya ibimenyetso umwana yerekana iyo akeneye kujya kuri pot : Iyo umwana atangiye kumenya gukoresha pot hari ibimenyetso akora akakwereka ko ashaka kujya kuri pot ku buryo iyo utitaye kuri ibyo bimenyetso umwana ashobora gusubira inyuma wajya umushyiraho akabyanga.

Urinde kumushyira kuri pot ku ngufu : Niba umwana umushyira kuri pot akarira si byiza kubimuhatira kuko aba yumva uri kumubangamira bigatuma arushaho kuyanga. Ibyiza ni uko wareka kumushyiraho ku ngufu ukajya umushyiraho igihe ubona ameze neza abyishimiye.

Jya umunyereza kumubaza ko ashaka pot : Umwana muto utaramenya kuvuga hari ikigero ageramo akaba yumva ibyo umubajije nubwo aba atavuga. Ni byiza rero ko utangira kujya umubaza niba akeneye pot, umwana aragusubiza nubwo aba atavuga ukamenya ko ari yego cyangwa se oya.

Mugurire pot isa neza kandi yoroshye kuyicaraho : Abana bakunda utuntu dusa neza kuko nubwo aba ashyiramo imyanda ntaba ashaka ikintu gisa nabi ahubwo aba ashaka ko iyo pot iba isa neza ku buryo ayicaraho yishimiye uburyo pot isa neza kandi akayicaraho akumva atabangamiwe.

Mushimire igihe akoresheje pot cyangwa se akayigusaba : Jya ushimira umwana igihe umushyize kuri pot ukabona icyo wamushyiriyeho agikoze, ndetse unamushimire no mu gihe akoze ibimenyetso bikwereka ko ashaka pot cyangwa se akaba atangiye kumenya kuvuga pot yakenera kujyaho akabivuga

Source : enfant.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe