Icyo wakora igihe umwana wawe akunda kwiba amafaranga

Yanditswe: 06-07-2015

Hari abana bakunda kwiba amafaranga ndetse n’abandi bakunda kwiba utuntu duto duto mu rugo ugasanga ababyeyi barahangayitse bakeka ko izo ngeso bazikurana. Mu gihe rero ufite umwana ufite izo ngeso dore uko wabyitwaramo :

Niba umwana wawe ari munsi y’imyaka 6 mwigishe : Umwana uri munsi y’imyaka itandatu aba ataramenya itandukaniro ry’ikiza n’ikibi ku buryo no mu gihe yaguye mu ikosa ryo kwiba amafranga cyangwa se akagaragaraho andi manyanga aba akeneye kwigishwa ibibi byo gufata ikintu nta burenganzira afite

Niba umwana wawe arengeje imyaka 6 mwigishe gusaba imbabazi : umwana ugeze muri icyo kigero we aba atangiye kumenya ubwenge ku buryo aba azi itandukaniro ry’ikibi n’ikiza, byaba byiza rero umutoje kujya asaba imbabazi mu gihe yaguye mu ikosa ariko ukabimubwira mu buryo butamwereka ko ari umuntu mubi.

Mubaze witonze icyo yari agiye gukoresha ayo mafaranga : hari ubwo umwana aba yaragusabye ikintu runaka ntumusobanurire neza ko bidashoboka akaba yakwishakira igisubizo abinyujije mu kukwiba amafaranga kugirango ajye kugura icyo akeneye.

Jya waka umwana ikintu yakuye mu kwiba amafaranga : Niba umwana yakwibye amafaranga akaguramo umupira wo gukina ukabimenya ukawumurekera azibwira ko kwiba bifite ibihembo kuko yibye akaba yabonye umupira. Ibyiza ni uko wahita umwaka ikintu yaguze muri ayo mafaranga ku buryo abona ko kwiba ntangaruka nziza zirimo

Gerageza kumenya impamvu imutera kwiba : hari ubwo umwana wawe aba afite inshuti mbi bagendana zikajya zimutuma kwiba amafaranga iwabo kugirango baze kuyaguramo ibyo bashaka bari ku ishuri. Iyo umaze kumenya impamvu imutera kwiba niho wamenya nuko ushakira igisubizo icyo kibazo ubivanye mu mizi.

Komeza kuba inshuti ya hafi n’umwana wawe : Kubwira umwana ko ari umujura n’andi magambo mabi amutera ubwoba bituma arushaho kugutinya no kumva ko uhora umubona mu isura mbi bigatuma n’umubano wanyu nk’umubyeyi n’umwana uhagarara.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha gukurikirana umwana wawe igihe ubona ko afite ingeso yo gukunda kwiba amafaranga n’utundi tuntu duto.

Source : empoweringparents.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe