Uko wategura umwana udakunda ko mubyara undi umukurikira

Yanditswe: 18-06-2015

Abana bamwe na bamwe bisaba ko babategura bihagije mbere yo kubakurikiza kuko hari ubwo mubyara undi mwana mutarateguye neza umwana mukuru akananirwa kubyakira.
Umubyeyi umwe utarashatse ko dutangaza izina rye yatubwiye uburyo yatangajwe no kumva amagambo yavuzwe n’umwana we w’myaka itanu ubwo yabonaga mama we avuye kwa muganga afite agahinja.

Uwo mwana yabwiye mama we arakaye agira ati : “ Ariko mama ubu ugiye kubona ukabona papa azanye n’undi mugore atarabikubwiye wabyitwaramo gute mu gihe uziko uwo mugore ariwe papa azajya yitaho kukurusha ?”

Ubwo uyu mubyeyi yasubiragamo amagambo yabwiye n’umwana, wabonaga ko ababajwe no kuba atarateguye umwana we mbere yo kubyara undi mwana umukurikira.
Ese ubundi ni ngombwa ko umubyeyi aganiriza umwana we ku kubyara undi mwana umukurikira ? Niba ari ngombwa se ni ubuhe buryo bwiza wabikoramo ?

Charlotte uzobereye mu by’imitekerereze y’abantu avuga ko ari ngombwa ko umwana aganirizwa ku kuba agiye gukurikizwa kuko aribwo umubyeyo amenya niba uwo mwana azishimira murumuna we cyangwa se niba atazabyishimira ukamenya uburyo bwo kumuganiriza kugirango bitazamutungura bikamutera ibibazo byo kumva atamwishimiye.
Uburyo wabimubwiramo

Bimubwire undi umwana atarageze igihe cyo kuvuka : iyo umwana amenye mbere ko hari undi uzaza muri ayo mezi niho ubona uko umwana ari kwitwara niba abyishimiye, ukareba uko yifuza ko ibaganiro mugirana biganisha kuri mwana uzavuka ku buryo umenya neza niba abyishimiye cyangwa se niba bimubabaje.

Mu gihe atabyishimiye mubwire ibyiza azabinera ku mwana uzamukurikira : Ahanini umunezero w’abana uba mu kubona abo bakinana bakishima. Niba rero ubwiye umwana wawe ko agiye kubona uwo bazajya bakina biramushimisha kurusha uko wamubwira ko azabona uwo bazajya basangira,…

Irinde kumubwira ingaruka zikugeraho kubera gutwita : urugero niba uziko umwana wawe adakunda kumva ko warwaye si byiza kubwira umwana ko umerewe nabi kubera ko utwite kuko bituma atangira kwanga wa wumndi uri mu nda avuga ko ariwe ubigutera.

Jya ureka umwana yumve uko undi akina mu nda : Niba umwana akina mu nda ku buryo uri hanze abyumva jya ureka mukuru we akoreho yumve uburyo akina bituma umubano wabo utangira kwiyongera n’igihe akiri mu nda.

Kumujyana gusura inshuti zifite uduhinja : kumujyana gusura izindi nshuti zifite uduhinja nabyo bituma asobanukirwa nuko uduhinja tuba tumeze bigatuma ubwoba aba afite n’amatsiko bishira, ahubwo bikamukumbuza kuzabona uwo mama we azabyara.

Jya umwereka amafoto y’ukuntu wari umeze umutwite n’igihe yari akiri uruhinja : Ibi bimusobanurira ko abana bose bameze kimwe kandi akagira n’amatsiko yo kuzabona ko umwana uzavuka azaba ameze nkuko nawe yari ameze akiri uruhinja.

Ibi ni bimwe mu byagufasha gutegura umwana utishimira ko mubyara undi umukurikira mu rwego rwo kwirinda ingaruka byazagira ku bana bombi no ku babyeyi babo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe