Uko watinyura umwana udakunda gukina n’abandi

Yanditswe: 04-06-2015

Abana bamwe na bamwe usanga baba bacecetse cyane badakunda gukina n’abandi nyamara abahanga bagaragaje ko guceceka gukabije ku mwana atari byiza ku buzima bwe. Ni mu uri urwo rwego tugiye kubagezaho uko wafasha umwana wawe gutinyuka kubana n’abandi akareka guceceka cyane no kwigunga.

Tumira abandi bana bajye bakinana : Iyo umwana wawe ubona adakunda kwisanzura ku bantu no ku bandi bana ushobora gutangira ukajya utumira umwana uzi ko azi akaza mu rugo ukajya akina nawe bityo uko bakina buhoro buhoro bigenda bimufasha gutinyuka abandi bantu.

Jya ubaha umwanya muto wo gukina : iyo umwana wawe asanzwe atabikunda ukabaha umwanya munini bituma yumva ko yabirambiwe wa mwanya ntube ukimufitiye umumaro.

Bayobore ku mukino uzi ko umwana wawe akunda gukina : Nubwo umwana wawe adakunda gukina, ibyo ari byo byose hari umukino agerageza gukunda. Byaba byiza rero igihe watumiye abandi bana kujya ubayobora ku mukino umwana wawe akunda akaba ariwo bakina.

Gira uruhare mu mikino yabo : Iyo umwana wawe abona ko umushyigikiye arushaho kwigirira icyizere agatinyuka. Gusa wibuka ko ari abana ugategura neza aho bakinira kugira ngo bataza kugira ibyo bangiza ukabarakarira.

Shyiraho gahunda ihoraho yo gukina : Byaba byiza ushyizeho igihe runaka gihoraho cyo gukiniraho ariko nanone uruhare runini rukaba urw’umwana ukamureka agahitamo igihe yumva kimunogeye.

Ntugatekereze ko bizahita biza : Niba uri gutinyura umwana wawe gukina n’abandi ugakoresha uko ushoboye kose, ntugahite urambirwa ngo wumve ko umunsi umwe cyangwa se icyumweru kimwe gihagije. Bizagenda biza gahoro gahoro intambwe ku yindi.

Gisha inama abaganga : Niba umwana wawe arengeje imyaka itatu ukabona agitinya guhuza n’abandi amaso, wamujyana ku ishuri bakakubwira ko atajya akina n’abandi kandi ukajya ubona ahorana ikintu kimeze nk’ubwoba, byaba byiza ubajije abaganga bakamusuzuma bakamenya ikibazo yaba afite.

Umubyeyi afite uruhare runini mu gufasha umwana we gutinyuka gukina n’abandi, ariko nanone ntukajye umuhatira gukora ibyo adashaka kuko byarushaho kumutera ubwoba. Izo ngingo twavuze haruguru uramutse uzikurikije umwana wawe yatandukana no guceceka cyane ndetse no kudashaka gukina n’abandi bana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe