Amakosa 5 uzirinda gukora igihe ufite abana ubereye mukase

Yanditswe: 29-05-2015

Nubwo hari igihe mukase w’umuntu ashobora kubeshyerwa ko afata nabi umwana abereye mukase, hari amakosa 5 ashobora gukora agakurura amakimbirane mu rugo nubwo harimo ayo ashobora gukora kandi we aziko ari gukora neza ngo umuryango we harimo nabo abereye mukase bamushime.

Gushaka kwerekana ko uri umubyeyi mwiza : umuhanga mu by’imitekerereze witwa Dr. Durvasula yaravuze ati : “Akenshi bamukase bakunda kumva ko bakunzwe”. Ibyo bituma bagerageza gukora uko bashoboye ngo babone ko koko bakunzwe n’abana, bakabagurira impano zitandukanye cyangwa se bakagabanya ibihano kuri abo bana.

Ubwo buryo bukoreshwa si bwiza kuko bituma umwana aguhindura igikoresho cye mu gihe yumva ko icyo ashaka cyose azajya akibona. Jya wibaza uti ese uyu mwana ari uwanjye nabikora gutya ? Aho gushukisha umwana impano n’utundi duhenda bana ngo akunde agukunde. Gerageza kujya umuba hafi, mukore imirimo imwe n’imwe cyangwa se siporo muri kumwe nibwo abona urukundo kurusha kumugurira ibintu runaka nubwo nabyo atari bibi iyo ubikoze mu gihe cya ngombwa.

Gushakisha gukundwa n’umuryango washatsemo kurusha uwo wasimbuye : umugore wasimbuye yaba akiriho cyangwa se yaba yaritabye Imana, afite abo mu muryango w’umugabo wawe bamukundaga akagira n’abamwangaga. Ibyo byigutwara umwanya rero ngo wumve ko uri mu marushanwa n’uwo wasimbuye. Wowe kora ibyawe nabo bazihitiramo havemo ab’inshuti zawe n’abanzi bawe.

Kwirengangiza inshingano z’umubyeyi ku bana ubereye mukase : Aha twavuga nko gutinya guhana abana ngo abantu batazavuga ko ubamerera nabi kubera ko uri mukase,…
Burya abana bashatse kukubaha kubahana ntibyababuza kugukunda no kukubaha nk’umubyeyi wabo igihe ubahanana umutima wa kibyeyi n’ubwo utasimbura mama wabo ngo bishoboke.

Ariko nanone wirinda guhana umwana birengeje urugero nko kumukubita n’ibindi bimukomeretsa ahubwo turavuga kumuhana umubwira amagambo amusubiza ku murongo.

Kwishyiramo abana : Ahanini uzasanga ba mukase bishyiramo abana n’ubwo n’abo bana nabo hari ubwo usanga baba batamworoheye. Gusa iyo utangiye kujya ureba umwana ukumva umutima urakuriye jya umenya ko utangiye kwishyira mu kaga.

Kubuza abana kwisanzura kuri se : Nubwo uri umugore wa papa wabo bana ntabwo bikwiye ko ubabuza ko nabo bamwisanzuraho kuko uko utabizera niko nabo bafite akantu ko kutakwizera , bakumva ko ibyo bakora byose babibwira papa wabo ariko wowe ntubimenye. Indi ngaruka bigira nuko usanga aribwo abana batangira kujya babwira papa wabo ko ubafata nabi niyo baba bakubeshyera kuko babona ko utabaha umwanya wo kuganiriza se.

Ayo ni amakosa amwe mu makosa ba mukase bakunda gukora bigatuma havuka imvururu hagati ye n’abana abereye mukase ndetse bikangiza n’umubano we n’umugabo. ni byiza rero kwitonda ukamenya uko witwara igihe ufite abana ubereye mukase mubana mu rugo rumwe.

Byakuwe kuri womensday.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe