Icyo ababyeyi bavuga ku ikurwaho ry’ibigo bicumbikira abana mu mashuri abanza

Yanditswe: 18-05-2015

Ababyeyi ntibavuga rumwe ku cyemezo cyafashwe mu nama y’abaministri yateranye kuwa 14 Gicurasi aho bemeje iteka rishyiraho amacumbi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, muri iryo teka hakaba havugwamo guca burundu amashuri abanza acumbikira abana, no guha igihe cy’imyaka itatu abari bafite ayo mashuri bakitegura kuyahagarika.

Kamatali Charles ni umubyeyi ufite abana 4 avuga ko yishimiye icyemezo leta y’u Rwanda yafashe kuko wasangaga ababyeyi birengangiza inshingano zabo zo kurera .

Kamatali yagize ati : “Nanjye ndi umubyeyi kandi mfite akazi n’umugore arakora ariko biriya byateye byo kujyana abana mu bigo bibacumbikira bakiri impinja sinabikora kuko biba ari ugutesha umwana agaciro no kumubuza uburenganzira ku burere bw’ibanze umwana agomba gufatira mu muryango. Leta y’ u Rwanda rwose ndayishimra ku cyemezo yafashe.”

Charlotte impuguke mu mibanire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo avuga ababyeyi bari bakwiye kujya baha umwanya abana babo bakirinda kubarutisha ikintu cyose batekereza ko kibafitiye inyungu kuko nta cyaruta umwana wabyaye, ndetse bagakoresha uko bashoboye birinda kujyana abana bago mu bigo bibacumbikira bakiri bato.

Charlotte ati : “ Byibura burya umwana yajya mu kigo kimucumbikira ari uko ari hejuru y’imyaka 10. Leta y’ u Rwanda ndayishimira ku bw’icyo cyemezo ariko na none ndasaba ababyeyi guha umwanya abana babo rwose ndanabinginze pe ! Ubu ubwo mu Rwanda ayo mashuri yaciwe uzasanga babajyana i Bugande n’ahandi. Ibyo byo ni nko kubajugunya burundu.”

Ku rundi ruhande ariko usanga hari ababyeyi bamwe bavuga ko amashuri acumbikira abana yari abafitiye akamaro kuko ariho umwana yigaga neza kurusha uko yiga ataha kandi bikamurinda kurerwa n’umukozi.

Umubyeyi utarashatse ko tuvuga izina rye ufite umwana w’imyaka 9 wigaga aba mu kigo i Kayonza nyuma bakaza kubahagarika kubera itegeko rya Mineduc, avuga ko mbere atarakura umwana we mu ishuri yiga abamo aribwo yatsindaga neza.

Uwo mubyeyi yagize ati : “ Ubundi kujyana abana mu mashuri abacumbikira ni uko tuba twabuze uko tugira ariko nanone bigira ingaruka nziza ku mwana kuko aribwo atsinda neza kurusha igihe aba yiga ataha, kandi nanone nta mico mibi yanduzwa n’abakozi.

Ubu nkanjye n’umugabo dukora akazi gatuma dutaha nijoro abana basinziriye, iyo bari ku ishuri tuba dutuje kuko tuba tuzi ko bafite umutekano ariko iyo bari kumwe n’abakozi nta mutekano tuba twumva bafite.”

Gushyira umwana ukiri muto mu ishuri yiga abamo ( boarding school) bigira ingaruka nziza ndetse n’imbi ku mwana nkuko ibitekerezo by’ababyeyi twaganiriye bibigararagaza, gusa byaba byiza ugiye ugereranya ukareba ahari ibyiza byinshi bizagira ingaruka nziza ku mwana atari mu kubona amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo ukibuka ko uburere aribwo bw’ingenzi kurusha ubumenyi, nubwo nabwo ari bwiza.

Gracieuse Uwadata