Ibintu byagufasha gusinziriza umwana vuba

Yanditswe: 14-05-2015

Hari uburyo bwagufasha gusinziriza abana bakiri bato vuba dore ko ahanini usanga hari ikigero umwana ageramo ntakunde kuba yasinzira nkuko ubishaka. Igihe umwana wawe asigaye yanga gusinzira dore uburyo wakoresha akajya asinzira atakuruhije.

Kumubikira ari konka : umwana muto ucyonka biroroha cyane ni bwo buryo bw’ibanze bwo kumubikira kumusinziriza ukoresheje kumutamika ibere kuko iyo akurikirana uburyohe bw’amashereka biramukurura cyane bikamugeza ubwo asinzira.

Kumuheka ;:iyo ushaka ko umwana asinzira vuba cyangwa akaba akunda kuruhanya mu gihe afite ibitotsi ugomba kumushyira mu mugongo bimufasha guhita asinzira kubera agashyuhe aba yumva gahita kamukurura kakamutera ibitotsi ako kanya.

Kumushimashima mu mutwe ; umwana ufite ibitotsi iyo umushimashima gahoro gahoro mu musatsi we cyangwa mu karenge bimufasha guhita asinzira byihuse.

Irinde kumugaburira ibiryo bikomeye agiye kuryama ; iyo ushaka gusinziriza umwana ugashaka ko abanza kurya kugira ngo aryame yariye, wirinda kumugaburira ibiryo bikomeye bishobora kumugundira mu nda kandi ukamurinda guhaga cyane kugira ngo bitamubangamira. Ni byiza ko umugaburira habura igihe kinini ngo ajye kuryama.

Tegura neza aho agiye kuryama ; kugira ngo umwana asinzire neza bisaba ko aryama mu buriri buteguye neza kandi hafite isuku ihagije ,hatajagarayemo ibindi bintu bishobora kumubangamira

Murinde urusaku ; kuba nta rusaku na ruke rugera aho uri gusinziririza umwana,hakaba hatuje cyane biba byiza cyane kuko ahita yumva ko ikigenderewe ari ugusinzira nta kindi kintu na kimwe yumva mu matwi ye .

Ubwo nibwo buryo bwiza kandi bworoshye bwagufasha kujya usinziriza umwana bitakugoye.

Gracieuse Uwadata