Uko watinyura umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu kubana n’abandi

Yanditswe: 07-05-2015

Abana bamwe bo mu kigero kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka 5 usanga harimo abatinya kwisanzura ku bantu bakuru ndeste no ku bandi bana. Mu gihe umwana wawe wo mu kigero cy’iyo myaka atinya abantu, hari uburyo wamufasha gutinyuka.

Akenshi uzasanga umwana atinyuka bitewe n’igihe mumarana muri kumwe, mugendana ahantu hamwe na hamwe kuko ari nabwo umenya ko umwana wawe afite ikibazo cyo gutinya abandi. Urugero niba mwajyanye gusura abantu uzasanga mugerayo agaceceka ndetse ukabona adashaka gutina n’abandi.

Dore ingero za bimwe wakora igihe muri kumwe :
Jya umuha inshingano agomba gukora : niba muri kumwe mujyanye guhaha, mureke ahitemo urugero nk’imbuto muri buhahe umureke agaragaze ko nawe yigenga kuri iyo nshingano wamuhaye. Ibyo bizamufasha kumva ko yifitiye icyizere .

Mugeze mu rugo mureke mukine akubwire ibyo yahuye nabyo mu nzira : niba muvanye guhaha mukagera mu rugo nabwo ujye ukomeze umuhe umwanya wo kumva ko yifitiye icyizere, mukine agusubiriremo uko urugendo mwagize rwari rumeze.

Mushobora nku gukina agakino mwigana abacuruzi n’abaguzi mwahuye ubwo mwari muri guhaha. Urugero niba mwabanje kunyura kuri banki wowe ukaba umukiliya, umwana akaba umukozi wa banki.

Mutinyure gukora imirimo imwe n’imwe : Urugero niba muri kugendana, umusaba kugutwaza isakoshi, mwaba muri mu rugi ukamusaba kwita kuri murumuna we niba amufite, kujugunya imyanda yashyize aho yariraga n’ibindi.

Ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha mu gutinyura umwana uri hagati y’imyaka itanu akazabasha kubana neza n’abandi bantu no mu bihe atari kumwe n’ababyeyi be yagiye ku ishuri n’ahandi.

Byakuwe kuri naitregrandir.com
Gracieuse Uwadata