Uburyo bwagufasha kurera impanga

Yanditswe: 20-04-2015

Kubyara abana b’impanga ni ibintu bikunze kuba inshuro nke muri sosiyeti. Ibi bituma no kurera aba bana bisaba ubundi bushishozi dore ko aba atari kimwe no kuba ufite umwana umwe. Biba byiza iyo umenye uburyo bwo kurera neza aba bana kenshi bakunze kuba bafite umwihariko ubahuza ubwabo.

Mu minsi ya mbere, bikunze kugora umubyeyi ufite impanga kuko atabasha kubona uburyo abitaho bombi. Usanga bimugora kubera ko abana bombi baba barira bamukeneye.

Ibi bishobora gutuma acangankikirwa ndetse agata umutwe ntamenye igikwiriye gukorwa. Birumvikana kuko gutunga abana babiri si kimwe no kugira umwana umwe. Rero, ni ngombwa ko abyakira maze akiga uburyo azajya abasimburanwaho.

Nk’uko tubikesha aufeminin.com ni byiza ko abana b’impanga ubafasha kwigenga buri umwe. Kenshi, ababyeyi bakunze gufata abana babo b’impanga nk’aho ari umuntu umwe. Bakunze kubambika ibisa, inyogosho zimeze kimwe n’ibindi bituma bagaragara cyane ko ari impanga. Rero, iyo ugiye ubamenyereza gutya, birabagora kubaka ubuzima bwabo ngo buri wese abashe kwigenga.

Nanone, umubyeyi agomba gufasha aba bana kwiga kuvuga dore ko iyo atitonze bashobora gutinda kuvuga. Kenshi, usanga abana b’impanga bihugiraho ntibabashe kumenya gukina n’abandi. ibi biterwa n’uko kenshi baba bari kumwe bakamenyerana cyane bityo bikabagora kumenyana n’abandi. ibi bishobora gutuma batinda kuvuga. Rero, ni ngombwa ko umubyeyi abakurikirana akabibafashamo.

Ikindi ni uko mu mpanga haba hari urusha undi mu bintu bitandukanye. Nk’uko uru rubuga rugumya kubitangaza ngo ibi bigaragara iyo abana bakiri no mu nda. Iyo bavutse birakomeza kuko usanga binikora utamenya impamvu. Biba byiza iyo umubyeyi abimenye kuko bituma abasha kumenya uko abatwara.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi bifasha mu kurera abana b’impanga. Byaba byiza umubyeyi ubafite abashije kubakurikirana akabarera bikwiye ndetse akanitondera ibishobora kwangiza uburer bwabo.

Aufeminin.com
SHYAKA Cedric