Inkweto zitagaragaza ko ikirenge ari kigari mu mpande
Abantu bafite ikirenge kigari mu mpande hari inkweto baba bagomba kwambara n’izindi bakwirinda. Ku bantu babangamirwa no kuba ikirenge cyabo ari kigari dore ubwoko bw’inkweto bazajya bambara ntibigaragare cyane ndetse n’izindi bagomba kwirinda kuko zibyerekana cyane.
Jya wambara inkweto zo hasi zifunze : inketo zo hasi zifunze zituma ikirenge kitagaragara ko ari kigari cyane. Gusa, muri izo nkweto nabwo ugomba kumenya guhitamo izifite ku mpande hanini kuko iyo ari za zindi zigaragaza ikirenge igice kinini ubona ikirenge cyarenze inkweto bikagaragara nabi.
Irinde kwambara inkweto zifite imishumi ibiri : inkweto zifite imishumi ibiri cyangwa se sandale zose zifite agatalo gato mu mpande. iyo umuntu ufite ikirenge kigari azambaye usanga bitagaragra neza kuko ahanini n’ikirenge kiba gisaguka kikarenga inkweto ku mpande.
Ambara sandales ngari mu mpande : Niba ufite ikirenge kigari ntitwavuga ko utakwambara inkweto za sandales ariko na none ugomba kwitwararika ukambara izifite mu mpande hagari ariko bitari cyane ku buryo ikirenge kiba gikwiramo neza.
Ikindi kandi, wirinda sandales zifite imbere harehare kuko amano ashobora kutagera imbere ngo agaragare kubera ikirenge kiba ari kigari, ugasanga bisa nabi.
Irinde inkweto ndende zibwataraye cyane : Iyo wambaye inkweto ndende zibwataraye kandi ikirenge cyawe ari kigari mu mpande usanga cyarushijeho kuba kigari.
Ambara inkweto ndende zifunze hose kandi zidasaba ko amano asohoka imbere : niba ushaka kwambara inkweto ndende biba byiza iyo uhisemo inkweto zifunze hose ndetse na zazindi zifungura amano gusa uba ugomba kuzirinda.
Ikindi ni byiza ko izo nkweto ziba zifite talon iri mu rugero kuko iyo zifite talon y’agasumari cyangwa se talon ikaba ari ngari bituma ikirenge kirushaho kugaragara ko ari kinini mu mpande.
Izo ni zimwe mu nkweto wakwambara igihe ufite ikirenge kigari mu mpande bigatuma bitagaragra cyane, ndetse n’inkweto wakwirinda kujya wambara kuko birushaho kubigaragaza.
Gracieuse Uwadata