Ibintu by’ingenzi ugomba kwigisha umwana mbere yo kumutangiza ishuri

Yanditswe: 13-04-2015

Hari utuntu duto buri mubeyi agamba kuba yarigishije umwana we ugiye gutangira ishuri bwa mbere bigafasha umwana mu myigire ye kandi bikorohereza n’umwarimu uzamwigisha bwa mbere.

Dore bimwe muri ibyo bintu nkuko Mukarugwiza Anonciatha, impuguke mu burezi abitubwira :

Umwana agomba kuba azi umwirondoro we : mbere yuko umwana atangira amashuri y’incuke ni byiza ko ababyeyi bamwigisha amazina ye yose, akamenya amazina y’ababyeyi be bombi, aho batuye bishoboka akaba azi umurenge mutuyemo, akagari n’umudugudu ndetse biba byiza kurushaho iyo azi nimero ya telefoni y’ababyeyi.

Mukarugwiza avuga ko usibye ko akenshi ibi bibazo biba byarabajijwe umubyeyi ko nk’iyo bibaye ngombwa ukabibaza umwana ugasanga abizi iyo umushimiye ubona ko arushijeho kwishima.

Kumenya imyirondoro y’umwana kandi ni byiza kuko bishobora no kumufasha igihe yabaye nk’ibibazo akaba yaburana n’ababyeyi, igihe ababyeyi batinze kuza kumutora ku ishuri, ugakenera kubahamagara,…

Tangira kumwigisha utuntu tworoshye : ushobora gutangira kwigisha umwana nko kubara, ukamwigisha inyuguti mu ndirimo. Ibyo byose bituma umwana agira umwete igihe ageze ku ishuri akumva bari kubisubiramo kandi we yarabyize mbere. Gusa na none si byiza ko watangira kuvuna umwana umuha amasomo adashoboye nko kwandika kuko bishobora kumuca intege agatinya kwiga.

Kumenya kuvuga no gusubiza neza : kuvuga no kumenya gusubiza ni kimwe mu bifasha abana gutsinda neza igihe batangiye ishuri bwa mbere. Ni byiza rero gutangira kwigisha abana uko basubiza neza igihe ubahamagaye, aha haziramo n’ikinyabupfura.

Mwarimu Mukarugwiza yagize ati : “Burya nubwo abarimu twihangana, ariko birababaza kubona umwana uje gutangira ishuri bwa mbere wamuhamagara ukakwitaba ngo "ye". Wibaza niba yari afite ababyeyi bikakuyobera’

Gutinyuka : hari abana bamwe batinya ugasanga nko mu gihe bashatse kujya ku bwiherero bagize isoni zo kwaka agahushya bakabikorera mu ishuri. Aha niho Mukarugwiza akangurira ababyeyi kumenyereza abana babo gutinyuka hakiri kare, wabona nk’umwana atinya kugusaba ikintu runaka ukamukurikirana kuko bishobora no kumugiraho ingaruka ugasanga akuze ari wa muntu utinya.

Mutoze gukoresha ubwiherero : hari abana baza gutangira amashuri y’incuke bataramenya kujya mu bwiherero ugasanga baramenyereye pot gusa ugasanga bibangamiye abarimu babigisha kuko akenshi umwarimu aba yizeye ko umwana uje gutangira ishuri agomba kuba azi kujya mu bwiherero. Cyereka ku bana baba batangiye pre- maternel nko muri za crèche aho ho biba byumvikana.

Ibyo ni bimwe mu bintu by’ibanze ababyeyi basabwa kuba barigishije abana babo mbere yo gutangira ishuri.

Gracieuse Uwadata