Menya uko washimisha umwana ubinyujije mu gukina nawe

Yanditswe: 26-03-2015

Gukora imikino imwe n’imwe hamwe n’umwana biramushimisha cyane kandi bigatuma akwiyumvamo kurushaho. Nubwo ababyeyi bamwe batabona umwanya wo gukina n’abana babo ni byiza ko wajya ufata byibura iminota icumi ku munsi ugakina n’abana bawe uko baba bangana kose , ariko ukita no kuri ibi bikurikira kugirango birusheho kumunezeza.

Reka umwana ahitemo umukino akunda : aho bitandukanye no mu bindi bikorwa ho umubyeyi asabwa kutemerera umwana guhitamo ibyo ashaka nko ku bijyanye no kurya, kwambara, n’ibindi. Ni byiza ko ureka umwana akihitiramo umukino akunda kugirango yishime kurushaho.

Jya ubikora unezerewe : si byiza ko wakinana n’umwana kuko uziko ari ingirakamaro gusa ngo ube wakinana nawe utishimye. Jya ubikora unezerwe umenyeko ari umwanya wo kunezeranwa nawe.

Hindura uburyo mukinamo : hari ibintu byinshi uzi binezeza umwana wawe hari bakunda ko ubaririmbira, gutemberana, n’ibindi ibyo byose ushobora kubihinduranya n’imikino umwana wawe akunda kugirango arusheho kunezerwa.

Menya ko hari abana bakunda kwiga imikino imwe n’imwe bari bonyine : Gukina n’umwana biranezeza ariko niba ubona ko umwana wawe akunda kwiga imikino imwe n’imwe nta muntu umureba jya umureka abikore wenyine ahantu hisanzuye.

Ariko niba umwana wawe yaramenyereye ko mukina hamwe akabona umwereka ko ushaka ko ajya gukina wenyine bimutera ikibazo akumva ko utamwitayeho. Niba udafite umwanya musobanurire wishimye kandi umubwire amagambo amutera umwete.

Ni byiza rero kumenya uko wanezeza abana ubinyujije mu gukina nabo mu buryo butandukanye haba mu gukora imyitozo ngororamubiri, gushushanya, kuririmba, kwiga imirimo imwe n’imwe, n’ibindi bitandukanye kuko bituma umwana arushaho kukwiyumvamo kandi akanezerwa.

tubikesha urubuga : naitreetgrandir.com