Uko wakwereka abana televiziyo ukurikije imyaka bafite.

Yanditswe: 22-03-2015

Muri iyi minsi, abana bareba televiziyo cyane harimo n’ibifite ecran/screen byose : Telephone, ipad, laptop, imikino ya video.

Umwanya munini mu ngo uharirwa kureba televiziyo, za filime cyangwa se imikino ikinirwa kuri televiziyo nyamara buri kigero umwana arimo kigomba kwitabwaho kugirango bitagira icyo byangiza mu mikurire y’umwana. Dore umwanya abana bagomba kumara bareba televiziyo ukurikije imyaka yabo :

Kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ( 0-2) : umwana ungana gutya ntago agomba kureba Televiziyo na gato agomba kumara umwanya we munini ari gukina. Iyo afite bakuru be bayireba wakora kuburyo bajya bayireba aryamye.

Kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka ine (2-4) : ntago agomba kurenza isaha imwe ku munsi areba televiziyo.

Kuva ku myaka ine kugera ku myaka itandatu (4-6) : aba akireba isaha 1 ku munsi ariko utangira kumwigisha kumenya kugira gahunda mu kureba televiziyo . Mugahitamo hamwe, igihe cyo kureba n’igihe ari bukorere ibindi.

Kuva ku myaka itandatu kugera abaye ingimbi( teenager) : umwana agomba kurushaho kugira gahunda mu kureba televisiyo mugakora hamwe gahunda y’icyumweru cyose. Ntago agomba kurenza amasaha 2 ku munsi kandi hakaba harimo akaruhuko nyuma ya buri minota 30 agakina cyangwa agakora ikindi kintu. Ntago agomba kurya areba televiziyo.

Ari ingimbi ( teenager) : ntago agomba kurenza amasaha abiri ku munsi.Iyo yatojwe kare kumenya igihe cyo kureba no kutareba televiziyo bituma agira gahunda ntibimutere ikibazo muri iyi myaka aho benshi baba baratwawe n’amafilimi. Muri iki kigero areba amafilimi yigisha, ibiganiro by’urubyiruko, ibiganiro byigisha( documentaire). Barinde kureba amafilimi arwana, cyangwa arimo urundi rugomo kuko nubwo waba warababwiye ko atari byiza filime zo ziba zibereka ko byemewe.

Icyitonderwa : kuva umwana ari muto kuhaba kw’ababyeyi ni ngombwa kugirango barebane televiziyo bagende bareba uko abana bumva ibintu n’isomo basigaranye nyuma yo kuyireba. Ntago abana bagomba kwihitiramo ibyo bareba igihe babishakiye.

Astrida Uwera