Ubwoko bw’amaherena agezweho ku bakobwa

Yanditswe: 20-03-2015

Muri iyi minsi hagezweho ubwoko bw’amaherena magufi ku bakobwa kuko usanga ariyo yambawe cyane, yambarwa mu birori ndetse n’ahandi hatandukanye.

Ayo maherena akunzwe cyane ku bakobwa ,ashobora kuba mu bwoko bwa zahabu cyangwa se imilinga. Akaba ari uduherena tuba ari duto dufashe ku matwi,.

Hari utugira forme y’utu vis ariko tuturuta ubunini, utwo duherena utwambara ugiye ahantu hatandukanye, birushaho kugaragara neza iyo wafunze imisatsi cyangwa se ibisuko wabifungiye hejuru.

Ayo maherena ashobora kugira kandi forme y’umutima,inyenyeri(star) ariko aba afashe ku gutwi atanagana. Ayo nayo wayambara ku myambaro yose ariko imisatsi wayifunze, mu maso hose hakagaragara harambutse.

Ushobora kubona nandi yo muri ubwo bwoko ameze nkutu vis, afite forme y’akaziga ,aba afite amabara atandukanye bitewe niryo ushaka kujyanisha naryo. Harimo ameze nk’umulinga(silver) ashashagirana akunzwe kwambarwa kenshi mu makwe ndetse no kubakobwa bambariye umugeni.

Usanga hari n’andi afite forme y’impeta(anneau),ayo nayo aba ari mato kandi agaragara neza,uyambara igihe ufite umusatsi muke ku mutwe nk’imiheha, naturel n’izindi.uyambara ugiye mu bukwe n’ahandi hasanzwe.
Amwe muri ayo maherena aba ari original andi usanga ari ama garanti ( guarantie).

Wayasanga mu maduka atandukanye yo mu mujyi, mu ma bijouterie n’ahandi bacuruza amasaha n’imikufi. Wifuza ibicuya wabisanga mu mugi muri quartier commercial ku bagore baba kongomani. Aho usanga igiciro kiri hagati ya 2000frw-2500frw.

Wifuza ama original uyasanga mu ma bijouterie,kct ndetse na hafi ya city plazza, Igiciro kiba kiri hagati ya 5000frw-10000frw. Hari n’andi ari ku giciro cyo hasi (1000frw-1500frw), wayabona kuri babandi bacururiza hanze, nk’i Remera(sar motor), mu mugi ruguru ya T2000 nshya iruhande rwa station kobil.

Ayo ni amwe mu maherena akunzwe n’abakobwa muri iyi minsi ; ushobora kwambara n’andi ushaka bitewe nayo wambara ukaberwa.

Linda Jambo