Uko umubyeyi yaha umwana urugero rwiza

Yanditswe: 11-03-2015

Buri mubyeyi wese aba yifuza kugira umwana ufite imico myiza kandi wubaha, nyamara hari ubwo usanga abyeyi aribo banduza abana babo imico mibi bigatuma bayikurana.

Niba wifuza kuzagira umwana ufite uburere dore uko wakitwara:
Kwirinda kubeshya imbere y’umwana: niba ababyeyi bifuza kwigisha umwana wabo kuvugisha ukuri, bo ubwabo bagombye kuvugisha ukuri. Birogeye cyane ko iyo ababyeyi bamwe badashaka kwitaba telefoni, babwira umwana wabo ngo avuge ati “wihangane, papa (cyangwa mama) nta wuhari.” Umwana uhawe ayo mabwiriza yumva bimubangamiye kandi bikamutera urujijo. Nyuma y’igihe, ashobora gutangira kubeshya yumva nta n’isoni afite mu gihe yakoze amakosa.

Ku bw’ibyo rero, niba ababyeyi bashaka ko umwana wabo aba umuntu uvugisha ukuri, na bo ubwabo baba bagomba kuvugisha ukuri kandi bagakora ibihuje n’ibyo bavuga.

Kutabwira umwana amagambo mabi: hari ababyeyi usanga babwira abana babo amagambo y’ibitutsi atarimo ikinyabupfura, ndetse rimwe na rimwe bamwe bakibokora basa n’abatebya nyamara ababyeyi baba bakwiye kuzirikana ko ibyo ubwiye umwana ejo abisubiramo akabikubwira cyangwa akabibwira abandi.
Kwirinda intonganya mu rugo: mu gihe ababyeyi barakaranije baba bagomba kwirinda kuvugira hejuru no gutongana imbere y’abana.

Gufatanya n’ abana imirimo : Nubwo bitoroshye ko ababyeyi babona umwanya, mu gihe ubonye umwanya byaba byiza ukoze uturimo two mu rugo ufatanya n’abana ndetse unaberekera uko bikorwa.

Iyo umwana atojwe n’umubyeyi gukora imirimo akiri muto bituma akura akunda gukora ndetse no mu gihe ari wenyine nko ku ishuri, biramworohera kuko aba yarabitojwe.

Kumenyereza abana kubaganiriza: Ni iby’ingenzi ko abana bamenyerezwa kuva bakiri bato kuganira n’ababyeyi babo. Bitagenze bityo, mu gihe abana bazaba bageze mu kigero cy’ubugimbi kandi bahanganye n’ibibazo, ntibazigera batekereza ko ababyeyi babo ari incuti bashobora kubwira ibyo bibazo byabo.

Guha abana igihano gishingiye ku rukundo: Kugira ngo igihano kigire ingaruka nziza, ugomba kugitanga mu buryo bwuje urukundo. Ku rundi ruhande ariko, ni byiza ko abana bagerwaho n’ingaruka mbi z’imyitwarire yabo mibi. Urugero, niba umwana akoshereje undi muntu, ugomba kumubwira akamusaba imbabazi.

Gukora imyidagaduro myiza uri kumwe n’abana: Muri iyi minsi aho ikoranabuhanga rizana ibibi n’ibyiza, ni byiza kwegera abana mukajya murebana imikino n’imyidagaduro iboneye. Urugero niba umwana wawe afite computer, wamwegera ukamubaza imikino akunda gukiniraho n’uko ikinwa. Mu gihe ari kugusobanurira uboneraho ukamubwira ububi n’ubwiza bw’imikino ari kureba.

Gutanga urugero rwiza mu bikorwa no mu magambo ku mwana bimufasha gukura akurikiza urugero rw’ababyeyi be. Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi muri Séoul yagize ati “gutanga urugero mu magambo no mu bikorwa ni bwo buryo bwiza bwo kurera umwana.”

Byakuwe mu gitabo cyitwa Umurinzi w’Umunara(2004:7)

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.