Epinards zirimo amagi

Yanditswe: 13-04-2016

Ibikoresho

Epinards umufungo 1 muto
Amagi 3
Amavuta
Igitunguru 1
Umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga epinards neza mu mazi menshi utotore ibibabi byazo
  2. zikatemo duto, ukate n’igitunguru
  3. Shyira epinards mu isafuriya ishyiremo n’umunyu muke upfundikire nta mazi ushyizemo
  4. zireke zibire kugeza igihe amazi yazo ashizemo ariko wirinde ko zishya cyane kuko atari byiza ko imboga uzihisha cyane
  5. shyushya amavuta ku isafuriya ushyiremo za epinards
  6. shyiramo igitunguru
  7. Koroga amagi usukemo uhite uvanga vuba vuba kugirang amagi adafata ari uruhande rumwe
  8. bivange amagi amaze gufatana n’imboga ubikureho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.