Epinards zirimo amagi
Yanditswe: 13-04-2016
Ibikoresho
Epinards umufungo 1 muto
Amagi 3
Amavuta
Igitunguru 1
Umunyu
Uko bikorwa
- Ronga epinards neza mu mazi menshi utotore ibibabi byazo
- zikatemo duto, ukate n’igitunguru
- Shyira epinards mu isafuriya ishyiremo n’umunyu muke upfundikire nta mazi ushyizemo
- zireke zibire kugeza igihe amazi yazo ashizemo ariko wirinde ko zishya cyane kuko atari byiza ko imboga uzihisha cyane
- shyushya amavuta ku isafuriya ushyiremo za epinards
- shyiramo igitunguru
- Koroga amagi usukemo uhite uvanga vuba vuba kugirang amagi adafata ari uruhande rumwe
- bivange amagi amaze gufatana n’imboga ubikureho
Gracieuse Uwadata