Isosi irimo burete z’inyama n’ibihwagari

Yanditswe: 05-07-2016

Ibikoresho ku bantu 6

- 600 g z’inyama ziseye
- 400 g z’ifu y’ibihwagari
- Ibitunguru 2
- Udusate 7 twa tugurusumu
- Inyanya 4 nini
- Urusenda 1 cyangwa 2
- Agafungo 1 ka persil
- 10 cl z’amazi ashyushye yo gukora udutsima’’burete’’
- 35 cl z’amazi y’isosi
- 10 cl z’amavuta ya buto
- Umunyu
- Ifu ya poivre

Uko bikorwa

  • Fata ifu y’ibihwagari uvange n’inyama ziseye
  • Katiramo ibitunguru na tungurusumu ziseye
  • Kora udutsima duto
  • Camutsa amavuta ushyiremo twa dutsima cyangwa burete wakoze bimare iminota 2 udukuremo
  • Muri ya mavuta shyiramo igitunguru, inyanya n’urusenda na bya birungo byose ubireke iminota 5
  • Sukamo 350 ml z’amazi wongere umuriro bitogote cyane
  • Shyiramo twa dutsima cyangwa burete wavanye mu mavuta kare
  • Ongera umuriro mu minota 10
  • Genda ugabanya umuriro kugira ngo bidashirira
  • Bikureho nyuma y’iminota 30
  • Bigaburane n’umuceri cyangwa akawunga.

Muryoherwe.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.