Isosi irimo burete z’inyama n’ibihwagari
Yanditswe: 05-07-2016
Ibikoresho ku bantu 6
600 g z’inyama ziseye
400 g z’ifu y’ibihwagari
Ibitunguru 2
Udusate 7 twa tugurusumu
Inyanya 4 nini
Urusenda 1 cyangwa 2
Agafungo 1 ka persil
10 cl z’amazi ashyushye yo gukora udutsima’’burete’’
35 cl z’amazi y’isosi
10 cl z’amavuta ya buto
Umunyu
Ifu ya poivre
Uko bikorwa
- Fata ifu y’ibihwagari uvange n’inyama ziseye
- Katiramo ibitunguru na tungurusumu ziseye
- Kora udutsima duto
- Camutsa amavuta ushyiremo twa dutsima cyangwa burete wakoze bimare iminota 2 udukuremo
- Muri ya mavuta shyiramo igitunguru, inyanya n’urusenda na bya birungo byose ubireke iminota 5
- Sukamo 350 ml z’amazi wongere umuriro bitogote cyane
- Shyiramo twa dutsima cyangwa burete wavanye mu mavuta kare
- Ongera umuriro mu minota 10
- Genda ugabanya umuriro kugira ngo bidashirira
- Bikureho nyuma y’iminota 30
- Bigaburane n’umuceri cyangwa akawunga.
Muryoherwe.