Imboga za artichauts nuko zitegurwa

Yanditswe: 21-06-2016

Artichauts ni imboga nziza zifasha abazirya mu kurwanya cholesterol mbi mu maraso, zifasha abarwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, abarwaye indwara z’umutima ndetse zikaba zinongerera umubiri ubudahangarwa n’indi mimaro myinshi itandukanye.

Izi mboga zisa nkaho zitamenyerewe mu Rwanda ariko kuri ubu zirahaboneka , nko ku isoko rya kimironko wazihasanga no mu ma sUper market acuruza imboga atandukanye muri Kigali. Izi mboga ziba zifite amababi ameze nk’igice cyo hejuru cy’inanasi akagenda atondekana nkuko amaseri y’igitoki aba ameze.

Ibizakubwira artichauts nziza ikiri nshyashya :

  1. • Kuba ifite amababi yegeranye kandi ushobora gusatura nintoki akemera
  2. • Kuba zidafite utuntu tw’umukara ku mababi yazo
  3. • Kuba iremereye nkuko ku mashu asanzwe ugenda ureba iririremereye kurusha irindi

Uko bategura artichauts

  • Kata igice kimeze nk’igiti usigaze igice cyo hejuru kiriho amababi
  • Reba ahagana hasi ko nta mababi yashaje ariho uyakureho
  • Shyira amazi mu isafuriya nini ushyire ku ziko ushyiremo n’umunyu
  • Ronga artichaut mu mazi menshi
  • Amazi yo ku ziko amaze kubira urambikemo artichaut imare iminota 10 itogota
  • Iyo zihiye amababi yazo avaho ku buryo bworoshye

Ubundi buryo wateguramo artichauts

Ibikoresho

  • Umutobe wo mu ndimu 1
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 3
  • Artichauts garama 700
  • Tungurusumu udusate 3
  • Inyanya 5
  • Courgettes 2 nini
  • Sereli ibibabi 3
  • Teyi agashami 1
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Tunganya imboga zose uzikate
  2. Fata artichauts nayo uyikatemo duto ukate n’igice cy’imbere y’ibibibabi
  3. Yinyanyagizeho umutobe w’indimu kugirango zidahinduka umukara
  4. Shyushya amavuta ku ipanu usukemo artichauts wakasemo duto
  5. Ongeramo courgette na tungurusumu ukomeze uvange
  6. Shyiramo inyanya nizimara gushya usukemo udukombe 2 tw’amazi
  7. Ongeramo sereli na teyi, n’umunyu na poivre
  8. Bireke ku muriro muke bimareho iminota iri hagati ya 20 na 30

Muryoherwe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe