potaje y’ibihumyo n’ifi

Yanditswe: 17-07-2016

Ibikoresho ku bantu 3 ;

  • 500g z’ifi ya filet
  • Karoti 3
  • 500 g z’ibirayi
  • 100 g z’ibihumyo
  • Agafungo 1 ka sereri
  • Ibitumguru bya puwaro 2 binini
  • Ikiyiko 1 cyangwa 2 bya marigarine
  • Ifu ya moutarde akayiko 1
  • Umutobe w’ ndimu imwe
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

  1. Togosa ifi nimara gushya uyiponaponde wakuyemo amazi wayitekesheje
  2. Yireke ihore neza
  3. Togosa ibirayi na karoti bishye neza
  4. Togosa ibihumyo,puwaro na sereri ukwabyo
  5. ibyo byose binyuze muri mixeur
  6. fata ya fi wapondaponde uvange na bimwe waseye muri mixeur
  7. Sukamo ya mazi watekesheje ifi ubisubize ku ziko nubona bifashe wongeremo utuzi duke
  8. ongeramo umunyu na poivre
  9. Bireke bimare iminota 5 washyizemo umuriro muke

Muryoherwe

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.