Ibikoro n’ibitoki bitekesheje amamesa
Yanditswe: 24-03-2016
Ibikoresho
- Ibikoro bikasemo bito bito
- ibitoki bihase neza
- amazi make
- amavuta y’amamesa
- puwavuro
- Igitunguru
- Maggi
- Ifu y’ndagara
- Umunyu
Uko bikorwa
- Fata ibikoro n’ibitoki ubitogose
- Katiramo puwavuro
- Shyiramo ifu y’indagara n’umunyu na maggi
- Camutsa amavuta y’amamesa mu yindi nkono namara gushya ukatiremo igitunguru
- sukamo bya bikoro n’ibitoki,maze ujye bisimbiza kugira ngo bidashirira
- Birekereho iminota itanu ku muriro muke cyane.
- Nyuma y’iminota 5 biba byamaze gushya ushobora guhita warura ugategura ameza
Muryoherwe.