Ibikoro n’ibitoki bitekesheje amamesa

Yanditswe: 24-03-2016

Ibikoresho

  • Ibikoro bikasemo bito bito
  • ibitoki bihase neza
  • amazi make
  • amavuta y’amamesa
  • puwavuro
  • Igitunguru
  • Maggi
  • Ifu y’ndagara
  • Umunyu

Uko bikorwa

  • Fata ibikoro n’ibitoki ubitogose
  • Katiramo puwavuro
  • Shyiramo ifu y’indagara n’umunyu na maggi
  • Camutsa amavuta y’amamesa mu yindi nkono namara gushya ukatiremo igitunguru
  • sukamo bya bikoro n’ibitoki,maze ujye bisimbiza kugira ngo bidashirira
  • Birekereho iminota itanu ku muriro muke cyane.
  • Nyuma y’iminota 5 biba byamaze gushya ushobora guhita warura ugategura ameza

Muryoherwe.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.