supageti na burete
Yanditswe: 20-03-2016
Ibikoresho
- Inyama ziseye
- Supageti
- Sositate
- Inyanya
- Ibitunguru
- Sereri
- Magi
- Poivre
- Amagi
- Amavuta y’inka
- Amavuta y’ubuto
Uko bikorwa
- Fata amavuta y’ubuto uyacamutse namara gushya ushyiremo ibitunguru,sereri,inyanya ziseye,sositomate, magi n’ifu ya poivre bikore isosi ifashe.
- Tegura indi nkono,ufate supageti uzivunemo kabiri uzirambike mu mazi uzitogose nizimara gushya neza uzikure ku ziko.
- Ongera utegure indi nkoko yo gutekamo burete,maze ufate za nyama ziseye n’amagi ubiponde maze ukoremo udutsima duto.
- Fata amavuta y’inka uyacamutse maze ugende urambikamo za burete uzigaragure kugeza zihiye.
- Nizimara gushya neza uzigarure muri ya sosi wateguye maze usubize ku ziko umwanya muto kugira ngo za burete zijyeho ibirungo byo mu isosi
- Ubwo byose byarangiye,tegura ameza ugende ufata za supageti uzarurire ku masahani maze usukeho ya sosi na burete kandi ubyarure bigishyushye.
Muryoherwe !
Forum posts
22 March 2016, 05:40, by Sinumvayabo Msthias
dukoresha iki dusya ibyo byose mwatubwiye? ntabwo byajyana n’umucerise?