Umutobe wa Hibiscus ufasha abafite umuvuko w’amaraso

Yanditswe: 09-01-2016

Ikimera cya Hibiscus kivamo umutobe mwiza ufasha cyane cyane mu kuganya umuvuduko w’amaraso, ugafasha abarwayi ba diyabete, abadafite ubushake bwo kurya, abashaka kugabanya ibiro no ku zindi ndwara. Uyu mutobe ushobora kuwugura ariko hari n’uburyo wawikorera kuko ibibabi bya hibiscus boboneka mu Rwanda nko kuri Sante Plus hafi ya Ziniya, Kicukiro n’ahandi.

Dore uko wategura uwo mutobe
Ibikoresho

  • Indabyo za hibiscus byuzuye igikombe
  • Isukari agatasi
  • Amazi litiro 1,5
  • Akayiko ka vanilla
  • Menthe utubabi duke

Uko bikorwa

  1. Teka amazi abire namara kubira ushyirem indabyo za hibiscus
  2. Bireke bibire bimare iminota 15
  3. Kuramo indabyo ushyiremo isukari ubisubize ku ziko
  4. Bireke byongere bimazre iminota 15
  5. Yishyire muri frigo uyinywe ikonje
  6. Usibye abafite uburwayi twavuze ruguru n’abandi bantu bose bakoresha uyu mutobe kuko umufasha umubiri mu bintu byinshi bitandukanye kandi nta ngaruka mbi ugira ku mubiri. Gusa ugomba kuwunywa uri buze kubona ibyo ufungura kuko utera gusonza.


Byatanzwe na Anastasie, umujyanama mu kuboneza imirire.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe