Umutobe ufasha igogora ( digestion) gukora neza
Yanditswe: 19-12-2015
Imitobe y’imbuto ubusanzwe si myiza nyuma yo kurya ako kanya kuko abahanga mu byo kuboneza imirire bavuga ko isukari iba mu mbuto ituma igogora ridakora neza. Gusa hari uburyo wategur aumutobe mwiza utarimo isukari ukaba wafasha igogora gukora neza.
Dore uko wategura uwo mutobe :
- Pommes 2
- Umwenya ( menthe) utubabi 2
- Indimu 1
Uko bikorwa
- Ronga pommes na menthe ubikatemo ibisate bito
- Kata indimu mo kabiri
- Bishyire byose muri mixeur
- Umutobe uvamo uba ari mwiza cyane mu gutuma igogora rikora neza
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
2 janvier 2016, 02:35, yanditswe na karira regine
Mwaramutse ,ndabashimira kubintu byubwenge mutugezaho,ariko kuri iyi jus haricyo ntumvise,ese indimu uyishyira muri mixeur n,ibishishwa hamwe n,imbuto zayo zose ?Murakoze kunsubiza
5 janvier 2016, 06:08, yanditswe na Uwadata
Nyuma yo gukata indimu ukamuramo umutobe wayo ukaba ariwo uvanga n’ibindi muri mixeur.
Murakoze !
6 mai 2016, 02:54, yanditswe na yvonne
mwaramutse, murakoze cyane kuli iyi jus nziza, ariko ndabaza menthe ( mint) niyo umwenya mu Kinyarwanda ? murakoze