Puwaro nini zirimo divayi

Yanditswe: 22-09-2015

Puwaro nini zimwe ziba zibyibushye kandi zifite ibibabi bini kurusha izisanzwe, ushobora kuziteka ugashyiramo divayi n’ibitunguru bisanzwe byinshi, bikavamo imboga nziza kandi zifite intungamubiri kubayikoresha.

Dore uko wategura iryo funguro :
ibikoresho

  • Puwaro nini 6
  • Ibitunguru 3 bito
  • Agace k’ikirahure ka divayi y’umweru
  • Ikirahure cy’amazi
  • Ikibabi cya laurier
  • Poivre
  • Agashami ka teyi
  • Agace k’akarahure k’amavuta
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga puwaro ukateho bya bisate byo hasi gusa biba ari umweru
  2. Bikatemo ibisate binini bya cm 6
  3. Shyira amazi ku ziko abiri uzishyremo zimaremo iminota 3
  4. Zishyire mu isafuriya hamwe n’ibitunguru wakase
  5. Ongeramo divayo y’umweru, poivre, laurier, teyi n’umunyu
  6. Nyanyagizaho amavuta
  7. Biteke ku muriro muke bimare iminota 45

Byakuwe muri “ la cuisine aux pays du soleil”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe