Epinards zirimo ifi

Yanditswe: 09-09-2015

Hari uburyo bwinshi butandukanye ushobora guteguramo imboga za epinards, muri ubwo bwoko hari n’uburyo bwo kuzitekana n’ifi kandi iryo funguro usanga rimeze neza cyane cyane rikaryohera abantu bakunda ifi n’abakunzi ba epinards by’umwihariko. Iri funguro kandi riba ryiza haba ku bana, ku bagore batwite no ku bandi bantu bakeneye umunyu wa fer mu mubiri wabo kuko imboga za epinard zikize cyane kuri wo.

Dore uko wategura epinards zirimo amafi :

Ibikoresho

Ifi 1 ipima 1kg
Igitunguru 1
Ibiyiko 3 by’amavuta
Inyanya 3
Epinard garama 500
Umunyu na poivre

Uko bikorwa

Fata ifi yawe uyikuremo amahwa neza
Canira amavuta mi usafuriya ushyiremo igitunguru
Kurikizaho ifi
Kata inyanya uzishyire mu ifi
Ronga epinard uzikate uziteke mu mazi yabize kandi arimo umunyu
Zimaze gushya uzikuramo ukazishyira mu ya safuriya irimo ifi
Ongeramo umunyu na poivre
Bireke bishye neza ku muriro muke cyane

Byakuwe mu gitabo cyitwa : cuisine aux pays du soleil byishyirwa mu Kinyarwanda na Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe