Uburyo bwo gusasa uburiri bugezweho ku mukobwa wibana

Yanditswe: 24-06-2015

Muri iyi minsi abakobwa bibana bafite uburyo bugezweho bwo gusasa uburiri bwabo badashyizeho ibikabyo bigasa neza cyane kurenza uburiri butatse ho imiteguro myinshi banavuga ko kuri ubu byaharurutswe.

Uburiri bwiza ni ubushashe n’amashuka y’ibara rimwe na kuvurori nayo y’ibara rimwe,ugatebeza neza impande zose hanyuma ukagaruriraho uzinze igice gito cyo ku musego kandi ugashyiraho n’umusego usa n’amashuka.

Ubundi buryo ni ukujyanisha amabara ku buryo kuvurori iba ifite amabara menshi ariko bidakabije, ugafata amashuka asa n’ibara rimwe mu ya kuvurori ugakoresha n’umusego usa nayo maze mu gusasa ntutebeze ahubwo ukabirekura ariko ukazinga agace gato k’ahagana ku musego. Zinga ishuka imwe uyitambike hagati na hagati hejuru ya kuvurori.

Ushobora kandi kuba ufite kuvurori y’amabara meza agaragara neza kandi isa n’umusego maze ugasasa urambuye, ugatebeza cyangwa ntutebeze maze ugashyiraho wa musego hejuru.

Hari kandi kuba ufite kuvurori y’amabara meza isa n’umusego ndetse n’amashuka y’ibara rimwe ugasasa kuburyo amashuka aba agaragara agace gato cyane cyangwa kuvurori ukayizinga ukayishyira uruhande rumwe maze amashuka akaba ariyo agaragara cyane. .

Uburiri rero budafite ibikabyo nibwo bugezweho muri iyi minsi kandi n’amabara menshi ntakigezweho kandi uburiri bw’umukobwa kuri ubu ntibukiburamo amashuka cyangwa kuvurori y’ibara ry’umweru cyangwa se irindi bara rikeye.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe