Uko wakora ubusitani buberanye n’ahantu hato hatari igipangu

Yanditswe: 13-11-2015

Hari inzu zimwe na zimwe ziba zifit imbere y’inzu hato kandi nta gipangi kiriho kihakingiriza. Nubwo aho hantu aba ari hato naho hari uburyo wahakorera ubusitani hakarushaho kuba heza.

Dore uko wakora ubusitani buberanye n’ahantu hato :

Gutera imikindo ku mpera hagati ugashyiramo indabyo ngufi : iyo ufite ahantu hato kandi nta gipangu ukora ubusitani busanzwe ugashyiramo indabyo ngufi ariko ku mpande ugashyiraho imikindi cyangwa se n’izindi ndabyo zijya kuba ndende kugirango zihishe inzu ireke kuba ku gasozi cyane kandi hakanasa neza.

Gukora inzira y’amapave ahandi ukaHatera ibyatsi bigufi ; Ushoboa kandi gukora ubusitani bw’ibyatsi bigufi gusa ubundi ugakora inzira y’amabuye cyangwa se amapave bitewe nuko wishoboye nabyo bisa neza.

Gutera indabyo zitari ngufi cyane imbere y’umuryango : ushobora kandi gutera indabyo zitari ngufi cyane ukajya uziconga kugirango zitaba ndende cyane imbere y’umuryango ahasigaye imbere ukahatera ibyatsi bigufi.

Gutera ibiti birebire bike imbere y’umuryango ; gutera ibiti birebire bike nka bibiri gusa nabyo bigaragara neza imbere y’inzu ifite ahantu hato kandi hatati igipangu.

Kuhamena amabuye ugatera indabyo nke : hari n’ubundi buryo bwo kumena amabuye imber y’umuryango cyangwa se ukagenda uhashyira amapave ubundi ukajya usigaza agace gato ugateramo indabyo nke cyane.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwo gukora ubusitani imbere y’urugo rutagira gipangu kandi rufite pariseri nto.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe